U Rwanda rwashyizeho gahunda yo kunamira Umwamikazi Elizabeth II
Nyuma y’itanga ry’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari mu Rwanda yururutswa kugeza hagati, uhereye tariki 09 Nzeri 2022, kugeza igihe azatabarizwa.
Umwamikazi Elizabeth II yatanze ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 08 Nzeri 2022, akaba yari amaze imyaka 96 y’amavuko n’imyaka 70 ayobora Ubwami bw’u Bwongereza.
- Umwamikazi Elizabeth II
Communiqué from the Office of the Prime Minister | Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe pic.twitter.com/SMu6ZJo8H4
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) September 9, 2022
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|