U Rwanda rwashimye imyanzuro ya AU ariko rushyira ubwirinzi bukomeye ku mipaka

Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo rishima ko imyanzuro y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yatangiye gushyirwa mu bikorwa, ariko ikavuga ko yashyize ubwirinzi bukomeye ku mupaka Igihugu gihana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Mu mpera z’icyumweru gishize (kuva tariki 16-17 Gashyantare 2023), Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bateraniye i Addis Ababa muri Ethiopia mu Nama ya AU, bashimangira amasezerano ya Luanda na Nairobi yo gushakira umutekano uburasirazuba bwa Congo.

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu itangazo ryo ku wa 27 Gashyantare 2027, ivuga ko ishima ibyavuye muri izo nama ziheruka kubera i Addis Ababa ku bijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Ivuga ko ifitiye icyizere Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EACRF), mu kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerazo ya Nairobi na Luanda, harimo no kuva mu birindiro umutwe wa M23 wafashe.

U Rwanda ruremera ko ubufasha bw’Imiryango mpuzamahanga mu gushakira umutekano Akarere rubarizwamo ari ngombwa, ruhereye ku busabe bw’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Leta zunze Ubumwe za Amerika (US).

U Rwanda ruvuga ko ari byiza kuba itangazo US yasohoye ku itariki 22 Gashyantare 2023 ryemeranya n’ibyemezo by’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere, mu kwamagana amagambo akwirakwiza amacakubiri n’urwango, gucyura impunzi no kwambura intwaro umutwe wa FDLR.

Itangazo rya Leta y’u Rwanda rigakomeza rigira riti "Icyakora Leta zunze Ubumwe za Amerika (US) zigaragaza ko zititaye ku ngamba z’Akarere, ndetse zigasa n’izitabiha agaciro, mu gukomeza gushyigikira Congo mu mvugo yo gushinja u Rwanda kuba ari rwo ruteza ibibazo."

Itangazo rivuga ko kuba Umuryango mpuzamahanga ukomeje kurebera no kutamagana Leta ya DRC, biyitiza imbaraga zo gukomeza gushyigikira ’abajenosideri’ ba FDLR, kugeza no ku rwego rwo kubavanga n’Ingabo z’Igihugu (FARDC), aho ngo bambuka imipaka bakagaba ibitero ku Rwanda.

Leta y’u Rwanda ivuga ko iki ari ikibazo gikomeye ku mutekano warwo, kuko ngo umugambi wo kuvanga FARDC na FDLR ari ukurugabaho ibitero, ndetse ko amagambo n’ibikorwa by’amacakubiri ngo byibasira ubwoko bw’Abatutsi, nta kindi bigendereye uretse kubamaraho bitwaje ibihe by’amatora.

Ibi kandi ngo birajyana n’uko Ingabo za FARDC zikomeje ubushotoranyi muri aya mezi make ashize zititaye ku masezerano y’amahoro y’Akarere, ndetse ko amatangazo y’abasivili n’abasirikare aherekejwe n’intwaro nshya zikomeye n’abacanshuro, bikomeje kwegerezwa umupaka w’u Rwanda.

Kubera izo mpamvu z’umutekano warwo, u Rwanda ruvuga ko rwafashe ingamba zo kurinda umupaka warwo ku butaka no mu kirere.

Leta y’u Rwanda ivuga ko Ingabo zarwo ziteguye gukumira no gusubiza inyuma igikorwa cyose cyaza kivogera ubusugire bw’Igihugu, cyangwa cyahungabanya umutekano w’abaturage, hagendewe ku bukana, inkomoko n’imiterere by’icyo gikorwa.

Itangazo rya Leta y’u Rwanda rishima imbaraga abayobozi ba Afurika muri aka Karere bashyira mu gushaka umutekano, aho biyemeje gukoresha amikoro y’Ikigega cy’Akanama ka AU gashinzwe Amahoro, mu gufasha Ingabo za EACRF.

Iryo tangazo rigasoza rivuga ko u Rwanda rwakomeje kandi rukomeje gufatanya n’Akarere mu gushaka amahoro, ariko ko rudashobora kwemera ko impungenge ku mutekano warwo zirengagizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka