U Rwanda rwasabye RDCongo kurekura abasirikare barwo babiri yashimuse

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF, bubinyujije mu itangazo bwagaragaje ko ubwo ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR, tariki ya 23 Gicurasi 2022 barashe mu Rwanda mu Karere ka Musanze ahitwa mu Kinigi hakomereka Abaturage ndetse hasenyuka inzu.

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko muri ibyo bikorwa, hashimuswe abasirikare babiri b’u Rwanda bari ku burinzi, aribo Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwali Gad.

Ingabo z’u Rwanda ziremeza ko zifite amakuru ko abo basirikare bashimuswe bari mu maboko ya FDLR

Ingabo z’u Rwanda zikomeza zisaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gukorana n’u Rwanda mu kugarura abo basirikare.

Itangazo ry’u Rwanda risohotse mu gihe Leta ya DRC irimo kugaragaza abo basirikare nk’abarwanyi bafatiwe ku rugamba rushyamiranyije abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, ingabo za FARDC zagaragaje abo basirikare mu kigo cya Rumangabo, zivuga ko bafatiwe ahitwa Biruma, zerekana ibyangombwa byabo n’intwaro zabo.

Ingabo za FARDC zigaragaje abo basirikare nyuma y’uko tariki ya 27 Gicurasi 2022, zigaragaje intwaro n’imyenda isa n’iy’Ingabo z’u Rwanda rukoresha, bavuga ko ari igihamya ko ingabo z’u Rwanda zikorana n’umutwe w’inyeshyamba za M23, zimaze imyaka mu mashyamba ya Congo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri FARDC zifatanije na FDRL zirekegukomeza gushotora URwanda Kandi nukuri URwanda rukoreshe uburyobwosebushoboka rugarure abobanaburwanda Kandi turasaba EAC gucyemura icyibazo cy’Ubufatanye bwa DRC ninterahamwe zasizezihekuye urwanda.

Vicent Bahati yanditse ku itariki ya: 30-05-2022  →  Musubize

Nukuri FARDC zifatanije na FDRL zirekegukomeza gushotora URwanda Kandi nukuri URwanda rukoreshe uburyobwosebushoboka rugarure abobanaburwanda Kandi turasaba EAC gucyemura icyibazo cy’Ubufatanye bwa DRC ninterahamwe zasizezihekuye urwanda.

Vicent Bahati yanditse ku itariki ya: 30-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka