U Rwanda rwanyomoje Human Rights Watch ku mukozi wayo wangiwe kwinjira mu gihugu
Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje ibiherutse gutangazwa n’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, nyuma y’uko umukozi wawo atanze amakuru y’ibinyoma bigatuma yangirwa kwinjira mu gihugu n’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.
Mu itangazo ryashyize hanze ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024, rinyujijwe ku rubuga rwa X, u Rwanda rwatangaje ko nta mikoranire cyangwa amasezerano rufitanye n’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu (HRW) ayemerera kurukoreramo.
Itangazo rigira riti: ”Nta masezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na HRW yabayeho mu myaka myinshi ishize, nta ruhushya HRW ifite rwo gukorera mu Rwanda.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko inshuro nyinshi, HRW yagiye ihimba raporo zitandukanye ku Rwanda, ndetse ko nubu bashobora kubikora bitabaye ngombwa ko bakoresha ingufu.
Rigira riti: “Nk’uko HRW wakomeje guhimba raporo zigoreka ukuri ku biri mu Rwanda, n’ubundi ushobora gukomeza kubikora bitabaye ngombwa ko ukoresha ingufu ngo abakozi bawo binjire mu gihugu cyangwa kuko uhafite ubahagarariye mu Rwanda.”
Human Right Watch, tariki 16 Gicurasi 2024, yatangaje ko inzego zishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, zangiye umukozi wayo ushinzwe ubushakashatsi mu ishami ryayo rya Afurika ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Uyu muryango wari watangaje ko umukozi wawo witwa Clémentine de Montjoye, yangiwe kwinjira mu Rwanda ku bw’impamvu zidasobanutse zatanzwe n’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ndetse ko indege ya Kenya Airways yasabwe guhita umukura ku butaka bw’u Rwanda.
Human Rights Watch ivuga ko uyu mukozi wayo, yari aje mu Rwanda guhura n’abahagarariye ibihugu byabo, ariko akigera ku butaka bw’u Rwanda abwirwa ko nta kaze ahawe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|