U Rwanda rwamaganye raporo ya ONU ku kibazo cya RDC

U Rwanda rwamaganye raporo yakozwe n’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU), zivuga ko ngo hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko hari Ingabo z’u Rwanda zagiye kurwana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho ngo zifatanya n’inyeshyamba za M23 zirwanira mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, ndetse ngo u Rwanda rukaba rutanga intwaro n’izindi nkunga kuri uwo mutwe wa M23.

U Rwanda rwavuze ko ntacyo rwavuga kuri raporo itarasohoka, nk’uko byasobanuwe na Yolande Makolo mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko harimo ibirego bitari ukuri byagombye kubanza kwitonderwa.

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda Yolande Makolo
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo

Muri iryo tangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda hari igika kivuga ko Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kakiriye raporo yakozwe n’itsinda ry’impuguke za ONU kuri RDC, muri Kamena 2022, nta na kimwe muri ibyo birego cyari kirimo, kandi indi raporo itegerejwe mu kwezi k’Ukuboza. Ibi rero ngo ni ibigamije kurangaza gusa, ibibazo ntibigaragare uko biri.

U Rwanda ruvuga ko mu gihe cyose ikibazo cy’umutwe wa FDLR, ukorana bya hafi n’Ingabo za Repubulika ya Congo, kitarafatwa nk’ikibazo gikomeye ndetse ngo kinakemurwe, umutekano wo mu Karere k’ibiyaga bigari udashobora kugerwaho.

Ibi byose biba Ingabo za ONU zishinzwe kurinda amahoro muri Congo(MONUSCO) zireba, kuko ziri muri DRC guhera mu myaka isaga makumyabiri ishize, ariko nta muti w’ikibazo ugaragara.

Guverinoma y’u Rwanda yongeyeho ko Mu bihe byinshi bitandukanye habayeho ibitero no kurasa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda bituruka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bikica abantu, bikangiza n’imitungo, amaperereza agakorwa ndetse byanashyizwe muri raporo y’itsinda ry’impuguke za ONU yo muri Kamena 2022.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “U Rwanda rufite uburenganzira busesuye n’ububasha bwo kurinda ubutaka bwarwo n’abaturage barwo, rudategeje ko ibibazo bibanza kubageraho. Kubaho kwa M23 n’inkomoka yayo ni ibintu bizwi neza nk’ikibazo cya RDC, ariko bakaba bashaka kukigira umutwaro w’ibindi bihugu”.

“U Rwanda rwambuye intwaro abarwanyi ba M23 ndetse rujya kubacumbikira kure cyane y’umupaka wa RDC. Abandi bari hirya no hino mu Karere bahanganye na Guverinoma yabo, ibyo ntabwo bireba u Rwanda. U Rwanda kandi rucumbikiye ibihumbi by’impunzi z’Abanye-Congo, abenshi muri bo bakaba bahamaze imyaka isaga 25.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka