U Rwanda rwamaganye ibivugwa na UNHCR ku kwakira impunzi n’abimukira
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibivugwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, ivuga ko ryabeshye Urukiko Rukuru rw’u Bwongereza, rigamije gutambamira gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

UNHCR ivuga ko inzego z’u Rwanda zishinzwe gutanga ubuhungiro zititeguye neza kwakira abimukira bavuye mu Bwongereza, bari barinjiye muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko yaho.
UNHCR yabitangarije Urukiko Rukuru rw’u Bwongereza ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 10 Kamena 2024, ubwo yari isabwe kugira icyo ivuga ku bijyanye no kohereza Abimukira mu Rwanda.
UNHCR yavugaga ko kohereza abimukira mu Rwanda, bibashyira mu kaga ko kuzisanga baroherejwe mu bindi bihugu, aho bashobora kugirirwa nabi.
Itangazo Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda byasohoye ku wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, rigira riti “UNHCR irabeshya.”
Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Uyu muryango (UNHCR) urasa n’urimo kugeza ibirego by’ibihimbano ku nkiko z’u Bwongereza ku buryo u Rwanda rufata abimukira, nyamara ukomeje gukorana natwe mu kwakira impunzi z’Abanyafurika zivuye muri Libya zigana u Rwanda rutekanye, binyuze muri gahunda yitwa Emergency Transit Mechanism."
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko hari ingero zidafite ishingiro UNHCR itanga, zirimo urw’umugabo wimwe ubuhungiro muri Seychelles hanyuma Ishami rya UNHCR muri Afurika y’Epfo rikemeza ko agomba kujya mu Rwanda.
U Rwanda ruvuga ko icyo cyemezo cyari cyafashwe rutabimenyeshejwe, ndetse nta n’abakozi ba UNCHR bavuganye n’inzego z’u Rwanda.
U Rwanda ruvuga kandi ko UNHCR irushinja kuba hari itsinda ry’impunzi z’Abarundi rwanze kwakira, nyamara ngo batarigeze basaba ubuhungiro, bikaba byaragaragaye ko binjiye mu Rwanda barenze ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigira riti “Ibi biragayitse cyane kuko u Rwanda rwahaye ubuhungiro ibihumbi by’abaturanyi bacu b’Abarundi baje bashaka umutekano mu Gihugu cyacu.”
Leta y’u Rwanda yanagaragaje ko hari ibindi birego by’ibinyoma UNHCR iyishinja, bifitanye isano n’abantu bafite ibyangombwa by’ubuhunzi mu bindi bihugu ariko ngo bagera mu Rwanda bakaba bagaragaza ko batujuje ibisabwa byo kuba muri iki gihugu nk’impunzi.
Leta y’u Rwanda ivuga kandi ko hari abantu bava mu Rwanda ku bushake bwabo ntawe ubirukanye, ku bw’iyo mpamvu nta mpunzi cyangwa umwimukira ushobora gusubizwa inyuma.
U Rwanda ruvuga ko rukomeje kubahiriza inshingano zarwo n’amategeko agenga impunzi, kandi ko ruzakomeza gutanga umutekano n’amahirwe ku bahungira muri iki gihugu bavuye mu bihugu birimo amakimbirane, nk’uko rwabikoze mu myaka 30 ishize.
Nubwo Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwavuze ko kohereza abimukira mu Rwanda bitabaha umutekano, Leta y’icyo gihugu yakoranye n’Inteko Ishinga Amategeko yaho batora Itegeko ryemeza ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye, ryanashyizweho umukono n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|