U Rwanda rwakiriye neza ikurwaho ry’ubuhunzi ku Banyarwanda

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza icyemezo cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) cyo gukuraho kwitwa impunzi ku Banyarwanda.

Mu itangazo Kigalitoday.com ikesha Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Minisitiri Louise Mushikiwabo akaba n’umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko ikurwaho ry’ubuhunzi ku Banyarwanda bigiye gutuma Abanyarwanda babaga mu mu mahanga nk’impunzi barushaho gutaha.

Mushikiwabo yagize ati “Iki cyemezo cya UNHCR kigiye gutuma impunzi z’Abanyarwanda zigera ku bihumbi 100 zari zikiri mu buhungiro zitaha. Guverinoma y’u Rwanda yiteguye kwakira neza abo Banyarwanda bagiye gusanga bagenzi babo bagera kuri miliyoni eshatu bamaze gutahuka. Turabasaba kuzagira uruhare rugaragara mu nzira y’ubwiyunge n’iterambere u Rwanda rwihaye”.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yongeyeho ko binyuze muri za Ambassade z’u Rwanda mu mahanga ndetse n’ibiganiro na UNHCR, Leta y’u Rwanda izakora ibishoboka byose kugira ngo isobanurire impunzi ibijyanye n’inshingano n’uburenganzira byabo. Leta kandi izakorana n’ubuyobozi bw’ibihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda mu gikorwa cyo gucyura abazaba biteguye gutaha.

Minisitiri ushinzwe Ibiza no gucyura impunzi, Gen.Marcel Gatsinzi, we yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda ishishikajwe no gutaha kw’impunzi zose. Tubona ari uburenganzira bwa buri Munyarwanda kuba mu gihugu cye, kuba hafi y’umuryango we no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda. Tuzakora ibishoboka byose kugirango bafate icyemezo hashingiwe ku makuru y’impamo kandi bakirwe neza ndetse bafashwe bageze mu Rwanda”.

Guverinoma y’u Rwanda imaze igihe igirana ibiganiro na UNHCR bijyanye no kubyutsa icyemezo cyo kuguraho kongerwa kwitwa impunzi ku banyarwanda (Cessation Clause).

Iki cyemezo nigitangira gushyirwa mu bikorwa, umuntu wese witwa impunzi agomba gutaha ku bushake mu gihugu cye cy’amavuko cyangwa akaka uburenganzira bwo gutura mu gihugu acumbitsemo.

Iki cyemezo kigomba gutangira kubahirizwa guhera tariki 30/06/2012. Ubundi, icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku Banyarwanda cyagombaga kuba cyarashyizwe mu bikorwa tariki 31/12/2011 ariko kirasubikwa.

UNHCR yafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga mu Rwanda nta makimbirane ayo ari yo yose ahavugwa kandi nta n’intamabara cyangwa ibindi bibazo bihari byatuma habaho Abanyarwanda b’impunzi.

Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka