U Rwanda rwakiriye neza igikorwa cyo guhagarika imirwano hagati ya M23 na FARDC

Leta y’u Rwanda yatangaje ko rwakiriye neza icyemezo cy’Ihuriro rya AFC/M23 cyo gukura ingabo zaryo muri Teritwari ya Walikale hamwe n’icy’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyo guhagarika ibitero bigabwa ku mutwe wa M23.

Ni ibyemezo impande zombi zafashe ku wa gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, hagamijwe gushyigikira agahenge n’ibiganiro byo guharanira amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bikomeje.

Kuri iki cyumweru tariki 23 Werurwe 2025, nibwo Leta y’u Rwanda ibinyujije mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma, yatangaje ko yakiriye neza iki cyemezo.

Ni itangazo rigira riti "U Rwanda rwakiriye neza itangazo rya M23 ryo gusubiza inyuma abarwanyi bayo bari baherereye mu gace ka Walikale, mu rwego rwo gushyigikira inzira z’amahoro ziri kugeragezwa."

Muri iryo tangazo bavuga ko Leta y’u Rwanda yanakiriye neza icyemezo cy’Ingabo za FARDC na Wazalendo, cyo guhagarika ibitero bigabwa ku mutwe wa M23, ari na byo bikunze gutuma uwo mutwe witabara, ukarushaho gufata ibice byinshi by’icyo gihugu.

Ni itangazo rivuga ko u Rwanda rutazigera rutezuka ku gukorana n’impande zose mu kubahiriza ibyo ziyemeje, by’umwihariko ibirebana na gahunda ihuriweho yashyizweho n’Imiryango ya EAC na SADC n’izindi gahunda ziharura inzira igana ku gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Nyuma y’iminsi itatu gusa umutwe wa M23 utangaje ko wafashe Umujyi wa Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri RDC, ku wa 22 Werurwe 2025, Ihuriro AFC/M23 ryongeye kumvikana ritangaza ko ryafashe icyemezo cyo kwimura ingabo zaryo zari ziri muri uwo Mujyi no mu nkengero zaho, hagamijwe kugira ngo ibiganiro bya politiki bibe mu mwuka mwiza, no kubahiriza agahenge kasabwe n’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC, hagamijwe gushaka igisubizo cy’intambara irimo kubera mu burasirazuba bwa RDC mu nzira y’amahoro.

Itangazo ry’Ihuriro rya AFC/M23, ryahise rikurikirwa n’irya FRDC mu ijoro ryo kuri iyo tariki, ubwo mu buryo butunguranye umuvugizi w’ingabo z’icyo gihugu Maj. Gen Sylvain Ekenge, yumvikanye arisomera kuri televiziyo y’Igihugu (RTNC), avuga ko ingabo za Leta ya RDC, zigiye guhagarika ibitero ku ngabo za M23 bahanganye, banasaba abarwanyi ba Wazalendo kubigenza batyo hagamijwe gushyigikira ibiganiro by’amahoro.

Ni icyemezo umuvugizi w’ingabo za FARDC avuga ko gifashwe, hagamijwe kubahiriza agahenge kasabwe, hagamijwe gushaka igisubizo cy’intambara irimo kubera mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati "Ni ukugira ngo dushishikarize kureka imirwano no gukomeza inzira za Luanda na Nairobi, n’ibiganiro by’amahoro biheruka gutangirira muri Qatar."

Ibyo guhagarika imirwano kuri FRDC, byanashimangiwe na Thérèse Kayikwamba, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa gatandatu, wavuze ko uruhande rwa Leta rwiyemeje guhagarika imirwano vuba bishoboka, kugira ngo barengere abaturage bababaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

𝐘𝐡.𝐧𝐢𝐛𝐲𝐢𝐳𝐚 𝐜𝐧 𝐤𝐮𝐛𝐚 𝐰𝐞𝐧𝐝𝐚𝐛𝐞𝐦𝐞𝐲𝐞𝐤𝐨 𝐡𝐚𝐛𝐚𝐡𝐨 𝐢𝐛𝐢𝐠𝐚𝐧𝐢𝐫𝐨 𝐤𝐮𝐤𝐨 𝐢𝐛𝐢𝐰𝐞𝐧𝐝𝐚𝐛𝐢𝐭𝐰𝐞𝐫𝐞𝐤𝐚𝐤𝐨 𝐡𝐚𝐬𝐡𝐨𝐛𝐨𝐫𝐚𝐤𝐮𝐳𝐚 𝐢𝐤𝐢𝐳𝐞𝐫𝐞𝐜𝐲𝐚𝐦𝐚𝐡𝐨𝐫𝐨 𝐚𝐫𝐚𝐦𝐛𝐲𝐞. 𝐍𝐢𝐛𝐚 𝐧𝐚 𝐦23 𝐲𝐚𝐬𝐮𝐛𝐢𝐣𝐞 𝐢𝐧𝐠𝐚𝐛𝐨𝐳𝐚𝐲𝐨 𝐢𝐧𝐲𝐮𝐦𝐚. 𝐁𝐚𝐤𝐚𝐛𝐚𝐛𝐚𝐧𝐚𝐛𝐢𝐭𝐚𝐧𝐠𝐚𝐣𝐞 𝐦𝐮𝐫 𝐑𝐃𝐂, 𝐭𝐰𝐚𝐛𝐲𝐢𝐳𝐞𝐫𝐚 𝐤𝐛𝐬. 𝐓𝐡𝐧𝐤𝐱

𝐈𝐫𝐚𝐧𝐤𝐮𝐧𝐝𝐚 𝐟𝐢𝐬𝐭𝐨𝐧 yanditse ku itariki ya: 23-03-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka