U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi zivuye muri Libya

Impunzi n’abasaba ubuhungiro 79 bavuye muri Libya bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020.

Abo baje ni icyiciro cya Kane bakaba bazacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera ahari bagenzi babo baje mbere.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko nyuma yo kugera u Rwanda i Kigali, bagiye kubanza gucumbikirwa mu mahoteli ahabugenewe, basuzumwe icyorezo cya COVID-19, nyuma nibamara kubona ibisubizo bajyanwe muri iyo nkambi y’agateganyo ya Gashora.

Gutuza izi mpunzi mu buryo bw’agateganyo mu Rwanda, biteganyijwe mu masezerano yiswe "Emergency Transit Mechanism - ETM”, yo gucumbikira impunzi mu gihe gito, yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Guverinoma y’u Rwanda, ifite mu nshingano kwishingira umutekano ndetse n’imibereho myiza y’izo mpunzi, mu gihe hategerejwe igisubizo kirambye.

U Rwanda, rumaze kwakira impunzi, ndetse n’abandi basaba ubuhungiro bahunga intambara zibera mu duce tumwe twa Eritrea, Sudani, Somalia ndetse na Ethiopia, bagera kuri 306. Muri bo, abagera kuri 121 bakaba baramaze koherezwa mu bihugu nka Sweden na Canada, naho abagera ku 185 bakaba bakiri mu nkambi i Gashora. Iyi nkambi, ifite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 500.

Mu mwaka wa 2017, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira impunzi zigera ku bihumbi 30 ku buryo bw’agateganyo, mu gihe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika yunze Ubumwe ugishakisha igisubizo kirambye.

Mu kwezi kwa Kamena 2020, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryashimiye Leta y’u Rwanda ndetse n’abaturage bayo, ku bufatanye n’ubumuntu bagaragaje, ku mpunzi zisaga ibihumbi 150 bakiriye.

Amafoto: MINEMA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu muco dufite wo “kwakira abanyamahanga” ni mwiza cyane.Twibuke ko n’abanyarwanda benshi babaye impunzi mu mahanga anyuranye.Ijambo ry’Imana rivuga,Abayahudi bagombaga gufata neza abimukira,kubera ko nabo babaye impunzi mu Misiri.Ni itegeko ry’Imana.Ubuhunzi buterwa ahanini n’intambara zibera henshi ku isi.Ubu tuvugana,hari IMPUNZI zigera kuli 80 millions ku isi hose.Mu isi nshya dusoma henshi muli bibiliya,Imana izakura mu isi abantu bose babi bakora ibyo itubuza.Abo nibo babuza isi amahoro.Barimo abicanyi,abashoza intambara,abasambanyi,abajura,abarya ruswa,abaronda amoko na bene wabo,etc…

rukebesha yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka