U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Mahoro, Umutekano n’Ubutabera

Mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College) ku itariki 13 Kamena 2019, hahuriye impuguke zaturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika. Bungurana ibitekerezo ku mahoro, Umutekano n’Ubutabera(Symposium on Peace, Security and Justice).

 Abitabiriye inama bafashe ifoto y'urwibutso
Abitabiriye inama bafashe ifoto y’urwibutso

Ni ibiganiro ngarukamwaka bibaye ku nshuro ya gatandatu, byitabirwa n’abapolisi bakuru 30 bamaze umwaka bakarishya ubumenyi muri iryo shuri.

CP Christophe Bizimungu, Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze, yavuze ko ibyo biganiro bije gufasha abapolisi kurushaho kugira ubumwe mu butumwa bwabo bwo kurinda amahoro hirya no hino ku isi.

Agira ati “Guhuriza hano abapolisi baturutse mu bihugu binyuranye bifitiye akamaro igihugu cy’u Rwanda. Ibibazo duhura na byo muri Afurika bihuriweho n’ibihugu binyuranye, kandi Polisi y’igihugu kimwe ntiyabirwanya ngo ibishobore.

Iyo abantu bigiye hamwe, bagirana ubucuti n’imikoranire myiza, bikaborohera mu kazi kabo ko kurinda umutekano w’ibihugu”.

Ibyo biganiro nyunguranabitekerezo ni ibyuzuza ubumenyi bw’abapolisi 30 bamaze umwaka muri iryo shuri bihugura mu masomo anyuranye ajyanye n’umwuga wabo wo kurinda amahoro, ubuyobozi bwa gipolisi n’andi.

Abitabiriye iyo nama bavuga ko banyuzwe n'impanuro batahanye
Abitabiriye iyo nama bavuga ko banyuzwe n’impanuro batahanye

Bamwe muri bo baganiriye na Kigali Today, bavuga ko ibyo biganiro bibasigiye ubumenyi buhanitse ku bijyanye n’amahoro, umutekano n’ubutabera, bakemeza ko bizabafasha aho bagiye gusubira mu bihugu byabo.

ACP Grace Longe agira ati “Ibi biganiro bitwunguye byinshi, mu nshingano tugiyemo nyuma y’amasomo, ntabyo kuvuga ngo uyu mupolisi ava mu kindi gihugu, tugiye gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo bikomereye Afurika. Nka Polisi ikomoka ku mugabane umwe, nka Polisi ifite umugambi umwe”.

ACP Elie Mberabagabo uhagarariye abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru rya Polisi yagize ati “Iyi nama yadufashije muri make kutwibutsa byinshi tumaze iminsi tunyuramo by’amasomo, harimo byinshi bitanga ibisubizo byuzuzanya n’amasomo twize yo ku rwego rw’icyiciro cya gatatu.

Akomeza agira ati “Kuba twaganirijwe ku mahoro, umutekano n’ubutabera, biri mu nshingano zacu za buri munsi, zo kubungabunga amahoro n’umutekano kandi no gutuma habaho n’ubutabera, ni inama ishimangira kandi yuzuza ibintu tumazemo umwaka twiga.

DCG Dan Munyuza Umuyobozi wa Polisi na Minisitiri Evode Uwizeyimana
DCG Dan Munyuza Umuyobozi wa Polisi na Minisitiri Evode Uwizeyimana

Uwizeyimana Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera wafunguye iyo nama, yavuze ko inama nyunguranabitekerezo nk’iyahurije ibihugu binyuranye mu ishuri rikuru rya Polisi, biri mu buryo bwo gushakira Afurika umutekano urambye nyuma y’uko hakuweho imipaka, hakaba imigenderanire n’ubufatanye bishobora kuvamo ibyaha byateza umutekano muke mu bihugu bya Afurika.

Agira ati “Nyuma ya politiki yo gukuraho imipaka, ni ngombwa ko abantu batembera bagacuruza bakanakora ibyo bashaka, ariko twasanze ibyo byose bizamukana n’ibyaha muri kwa gufungura imipaka, ni yo mpamvu bisaba ko abantu bagomba kuganira bagasuzuma izo mpinduka hakabaho kugenderanirana ariko bidahungabanya n’umutekano”.

Ku kibazo kijyanye n’ibishingirwaho mu gutumira abitabira iyo nama nyuma y’uko habuzemo Polisi yo mu gihugu cya Uganda n’u Burundi, Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko, kuba ibyo bihugu bitaritabiriye iyo nama bitareba u Rwanda kuko rwari rwabitumiye.

CP Christophe Bizimungu umuyobozi w'ishuri rikuru rya Polisi
CP Christophe Bizimungu umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi

Ati “Ntiwatumira abantu mu bukwe, ngo ujye no kubazana ubinginga ngo baze kubutaha, abantu barakomeza kuganira, cyane cyane ko tutabura gukora ikitureba, icyangombwa ni uko tuvuga ngo ibyo bihugu na byo bizageraho bibone ko bidashobora kwifungirana ngo bibeho byonyine, ibi byaha ndengamipaka wabyemera utabyemera nawe bikugeraho”.

Abapolisi 14 b’u Rwanda n’abacungagereza 3 basanga abapolisi 13 baturutse mu bihugu binyuranye byo muri Afurika ni bo bitabiriye iyo nama ibaye ku nshuro ya gatandatu.

Abo bapolisi ni abaturutse mu bihugu icyenda ari byo Repubulika ya Santrafurika, Kenya, Liberia, Namibia, Nigeria, Somalia, Sudan y’Amajyepfo, Sudan n’u Rwanda.

Ni ibiganiro byitabiriwe kandi n’impuguke zinyuranye ku birebana n’umutekano zizwi muri Afurika zirimo Gen James Kabarebe, Prof Otieno Lumumba Umuyobozi w’ishuri ry’amategeko muri Kenya, Dr Tony KARBO Umwarimu muri Kaminuza yigisha Amahoro ryo muri Ethiopia, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, DCG Dan Munyuza, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, Dr Usta Kaitesi, Umuyobozi wa RGB. Iyo nama yasojwe na Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

CP Christophe Bizimungu avuga ko mu biganiro nyunguranabitekerezo havugirwamo byinshi bifasha Abanyeshuri kunoza umwuga
CP Christophe Bizimungu avuga ko mu biganiro nyunguranabitekerezo havugirwamo byinshi bifasha Abanyeshuri kunoza umwuga
Impuguke zinyuranye ku mutekano wa Afurika zatanze ibiganiro muri iyo nama
Impuguke zinyuranye ku mutekano wa Afurika zatanze ibiganiro muri iyo nama
Iyi nama igamije kungurana ibitekerezo ku birebana n'amahoro,umutekano n'ubutabera
Iyi nama igamije kungurana ibitekerezo ku birebana n’amahoro,umutekano n’ubutabera
Iyi nama ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya gatandatu
Iyi nama ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya gatandatu
Iyo nama yitabiriwe n'abasaga 200 baturutse mu bihugu binyuranye
Iyo nama yitabiriwe n’abasaga 200 baturutse mu bihugu binyuranye
Ni inama yatangiwemo ibiganiro binyuranye
Ni inama yatangiwemo ibiganiro binyuranye
 Ni inama yitabiriwe n'impuguke zinyuranye
Ni inama yitabiriwe n’impuguke zinyuranye
Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu ni we wasoje iyo nama
Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ni we wasoje iyo nama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka