U Rwanda rwakiriye icyiciro cya cyenda cy’impunzi zivuye muri Libya

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya cyenda cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro 132 bavanywe muri Libya.

Bahise berekezwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera, ahasanzwe hacumbikiwe izindi mpunzi n’abimukira 325, bageze mu Rwanda mu byiciro byabanje.

Abo bimukira n’abasaba ubuhungiro baraye bageze mu Rwanda, nk’uko Minisiteri ishinzwe Ubutabazi (MINEMA) yabitangaje, harimo Abanya-Eritrea 74, Abanya-Ethiopia 5, Abanya-Somalia 4, Abanya-Sudani y’Epfo 4 n’Abanya-Sudani 45. Muri rusange harimo ab’igitsina gore 65 n’ab’igitsina gabo 67.

Tariki ya 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda, Ubumwe bwa Afurika (AU) na UNHCR byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu, yo kwakira impunzi n’abimukira.

Ayo masezerano ateganya ko u Rwanda ruzakomeza kwakira ababyifuje no kubacungira umutekano, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ugashaka ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa.

Kuva ubwo itsinda rya mbere ry’impunzi n’abasaba ubuhungiro ryageraga i Kigali, kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira bose hamwe 1,075 barimo 943 bakiriwe mu byiciro umunani byabanje.

Bahise bashyirirwaho inkambi bakirirwamo by’agateganyo, mu gihe baba bategereje ko haboneka ibindi bihugu bibakira.

Guverinoma y’u Rwanda n’inzego zifatanya biheruka kongera amasezerano yo kwakira izi mpunzi n’abimukira, hanongerwa n’umubare w’abashobora kwakirwa mu nkambi uva kuri 500 ugera kuri 700.

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Ukwakira 2021, azageza ku wa 31 Ukuboza 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka