U Rwanda rwakiriye icyiciro cya cumi cy’impunzi zivuye muri Libya

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 18 Kanama 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 10 cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro bavuye muri Libya.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko izi mpunzi zijyanwa i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Iri tsinda ryakiriwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, rikaba rigizwe n’abantu 103. Basanze bagenzi babo 421 bageze mu Rwanda mu byiciro bindi byabanje.

Aba bimukira batangiye kuzanwa mu Rwanda nyuma y’amasezerano y’imyaka itatu yo ku wa 10 Nzeri 2019 yashyizweho umukono na Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) na UNHCR agamije kwakira impunzi n’abimukira.

Ateganya ko u Rwanda ruzakomeza kwakira abimukira babyifuje no kubacungira umutekano, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ugashaka ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa.

Izi mpunzi zicyoherezwa bwa mbere mu Rwanda, zahise zishyirirwaho inkambi izakira by’agateganyo iherereye i Gashora mu Karere ka Bugesera, mu gihe baba bategereje ko haboneka ibindi bihugu bibakira.

Mu minsi ishize, Guverinoma y’u Rwanda n’inzego bifatanya bongereye amasezerano yo kwakira izi mpunzi n’abimukira, hanongerwa umubare w’abashobora kwakirwa mu nkambi uva kuri 500 ugera kuri 700.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka