U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 11 cy’impunzi zivuye muri Libya

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 11 cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro 101 bavanywe muri Libya, bose bakaba bageze mu Rwanda amahoro.

Aba bose uko ari 101, bahise berekezwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera, ahasanzwe hacumbikiwe izindi mpunzi n’abimukira, bageze mu Rwanda mu byiciro byabanje.

Abo bimukira n’abasaba ubuhungiro bageze mu Rwanda, bakomoka mu bihugu bitanu nk’uko Minisiteri ishinzwe Ubutabazi (MINEMA) yabitangaje.

Aba bageze mu Rwanda barimo Abanya-Eritrea 49, Abanya-Sudani 39, Abanya-Somaliya 10, Abanya-Etiyopiya 2 n’ukomoka muri Sudani y’Epfo 1.

MINEMA ikomeza ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, yashyizeho uburyo bwihutirwa bwo gutabara (ETM), mu rwego rwo kurokora no gutabara ubuzima bw’izi mpunzi n’abasaba ubuhungiro.

Ubu buryo kandi butanga ubufasha ndetse n’ibisubizo mu gihe kirekire ku mpunzi n’abasaba ubuhungiro bari baraheze muri Libya binyuze muri gahunda yo kubohereza by’agateganyo mu Rwanda, ndetse bashyirirwaho inkambi bakirirwamo by’agateganyo, mu gihe baba bategereje ko haboneka ibindi bihugu bibakira.

Tariki ya 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda, AU na UNHCR byashyize umukono kuri ayo masezerano y’imyaka itatu, yo kwakira impunzi n’abimukira.

Ayo masezerano ateganya ko u Rwanda ruzakomeza kwakira ababyifuje no kubacungira umutekano, Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ugashaka ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa.

Guverinoma y’u Rwanda n’izo nzego zifatanya, bemeranyijwe kongera amasezerano yo kwakira izi mpunzi n’abasaba ubuhungiro, hanongerwa n’umubare w’abashobora kwakirwa mu nkambi uva kuri 500 ugera kuri 700.

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Ukwakira 2021, azageza ku wa 31 Ukuboza 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amakuru.yanyu turayakunda

ok yanditse ku itariki ya: 1-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka