U Rwanda rwakiriye abimukira n’abasaba ubuhungiro 119
U Rwanda rwakiriye ikindi cyiciro cy’abimukira n’abasaba ubuhungiro 119 baturutse muri muri Libya, muri gahunda y’agateganyo yo kubakira mu gihe bategereje kwimurirwa mu bindi bibugu by’i Burayi n’Amerika byemera kubakira.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko aba bimukira n’abasaba ubuhungiro bageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 26 Nzeri 2024, bakaba bagize icyiciro cya mbere u Rwanda rwakiriye nyuma yo kongera amasezerano azageza ku ya 31 Ukuboza 2025.
Ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe bakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Habinshuti Philippe, umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Madamu Belen Calvo Uyarra ndetse na Aissatou Dieng-Ndiaye, uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda (UNHCR).
Iki cyiciro kigizwe n’abakomoka mu bihugu bitanu, aho abavuye muri Sudan ari 41, abavuye muri Eritrea ni 36, abo muri Somalia ni 12, muri Ethiopia ni 17, na Sudani y’epfo ni 13. Bahise bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora Gashora Transit Center iherereye mu Karere ka Bugesera.
Mu 2019, nibwo u Rwanda rwagiranye amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ajyanye no kwakira mu buryo bw’agateganyo aba bimukira n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya, bashaka kujya i Burayi.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko ifite ubushake bwo gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’abimukira n’abasaba ubuhunzi ndetse no gufasha abaturage bakeneye ubufasha.
Nyuma yo gusinya ayo masezerano, itsinda rya mbere ry’izi mpunzi n’abimukira ryageze mu Rwanda tariki 26 Nzeri 2019, icyo gihe ryari rigizwe n’abagera kuri 66. Kuva icyo gihe abarenga 2400 bamaze kwakirwa. Muri bo abagera ku 1835 bamaze kubona ibindi bihugu bibakira.
Muri abao bamaze kwakirwa n’ibihugu baturutse mu Rwanda harimo abagera kuri 255, bakiriwe na Suède, Canada yakira 588, Norvège yakira 203, u Bufaransa bwakira 163, Finland yakiriye abagera kuri 206, u Buholandi bwakira 52, u Bubiligi bwakira 72 mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakiriye 296.
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza ko u Rwanda rwemera kwakira abasaba ubuhungiro uwabyanga Yaba atazi umuntu icyo aricyo u Rwanda rwacu rurashoye those tubifatanyije nubuyobozi bwiza barakaza neza
Nibyiza ko u Rwanda rwemera kwakira abasaba ubuhungiro uwabyanga Yaba atazi umuntu icyo aricyo u Rwanda rwacu rurashoye those tubifatanyije nubuyobozi bwiza barakaza neza