U Rwanda rwakiriye abimukira barindwi boherejwe na Amerika
U Rwanda rwemeje ko rwakiriye abimukira barindwi baturutse muri Amerika nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi yo kokereza abimukira mu Rwanda.

Inkuru ya Guardian ivuga ko ibi biri mu mushinga mugari Amerika imaze igihe iganira n’ibihugu bitandukanye ishaka ko basinyana amasezerano yo kubyoherereza abimukira, ibindi bihugu burimo bikaba ari Sudani y’Epfo na Eswatini.
Iyi nkuru isubiramo icyo umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yavuze aho yagize ati “Itsinda rya mbere ry’abimukira bageze mu Rwanda hagati muri Kanama. Batatu muri bo bagaragaje ubushake bwo gusubira mu biguhu baturukamo, mu gihe abandi bane bifuje gutangira no gukomeza ubuzima mu Rwanda.”
Asobanura impamvu u rwanda rwemeye iyi gahunda, Makolo yagize ati "hafi buri munyarwanda yagizweho ingaruka n’ibibazo by’ubuhunzi cyangwa kuvanwa mu bye.
Hagati aho, u Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi rwemeye ko rwiteguyeb kwakira abimukira bagera kuri 250 baturutse muri Amerika.
Abaza mu Rwanda kandi bateganyirijwe guhabwa amahugurwa yabafasha kwiteza imbere, ubuvuzi ndetse n’icumbi.
Umuryango w’abibumbye wavuze ko wasuye aba bimukira aho batujwe mu Rwanda kugira ngo urebe uburyo babonye ibikenewe by’ibanze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|