U Rwanda rwahumurije Abanyekongo bahunze iruka rya Nyiragongo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasuye Abanyekongo bahungiye mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo abizeza ko Leta y’u Rwanda ibahumuriza kandi ibari hafi.

Abanyekongo bahungiye mu Rwanda babarirwa mu bihumbi umunani harimo abaciye ku mipaka izwi n’abandi banyuze mu nzira zitemewe bakiza ubuzima bwabo.

Mu mujyi wa Gisenyi habarurwa ibihumbi 7 byakiriwe, bajyanwa muri stade ya Rubavu. Hari abahungiye mu Murenge wa Busasamana wegereye ikirunga cyarutse, hari n’abandi bambutse bacumbikirwa mu mashuri ya Nyarubande ahegereye umupaka wa Congo.

Mu masaha ya mu gitondo benshi bari basubiye iwabo nyuma yo kubona ko umuriro utakomeje mu mujyi wa Goma ndetse wahagaze, ariko hari abandi bagumye mu Rwanda batinya ko basubirayo ikirunga kikaba cyakongera kuruka.

Abo bagumye mu Rwanda ni bo basuwe na Minisitiri Gatabazi aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François.

Iyi miryango 40 yari icumbikiwe mu Mudugudu wa Nyarubande, Akagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi bahawe ubufasha bw’amafunguro ndetse bahabwa n’imodoka zibageza ku mupaka ariko bizezwa gufashwa mu gihe bahitamo kuguma mu Rwanda.

Ubwo bahungaga, hari ababyeyi 3 batwite bagize ikibazo, bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi, bitabwaho n’abaganga.

Iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo ryabateye ubwoba barahunga
Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabateye ubwoba barahunga

Haracyabarurwa ibyangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Muri byo harimo abantu batanu bapfuye.

N’ubwo haje agahenge, abatuye mu mujyi wa Gisenyi i Rubavu bakomeje kugira impungenge ziterwa n’imitingito ya buri kanya ikomeje kwiyongera, abari mu Murenge wa Busasamana bakavuga ko ikirunga kinyuzamo kikongera kikazamura imyotsi, nk’igishobora kongera kuruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nitwa Samuel mperereye Kenya gs natwe turigusengera imiryango yacu iherereye mumujyi warubavu dusabira nabaturiye I goma imana ibafashe inabarinda I byobyago

Samuel yanditse ku itariki ya: 24-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka