U Rwanda rwahaye Zimbabwe Toni 1000 z’akawunga nk’ingoboka kubera ibiza byayishegeshe
Leta y’u Rwanda binyuze muri Ambasade y’u Rwanda mu Gihugu cya Zimbabwe, yashyikirije icyo Gihugu toni 1000 z’ifu y’ibigori (Kawunga) kubera inkubi y’umuyaga iherutse kwibasira icyo Gihugu, igateza umwuzure wiswe El Nino wateye amapfa muri icyo gihugu.
Amabasaderi James Musoni ni we washyikirije Minisitiri Daniel Garwe wa Zimbabwe iyo nkunga, nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu cya Zimbabwe Mnangagwa, atabaje amahanga ko Igihugu ayobora kiri mu majye kubera uwo mwuzure watewe n’inkubi y’umuyaga.
Icyo gihe muri Mata 2024, Perezida Kagame w’u Rwanda yamusubizanyije icyizere cyo kumuba hafi muri icyo cyiza, anongeraho ko biri mu muco Nyarwanda wo gufata mu mugongo abagize ibyago, ari naho u Rwanda rwahereye rugenera iyo nkunga icyo Gihugu cy’inshuti.
Amasezerano y’iyo nkunga nk’uko bigaragara yashyizweho umukona na Ambasaderi James Musoni uhagarariye u Rwanda muri Zimbabwe, na Minisitiri ufite mu nshingano imibereho myiza y’abaturage muri icyo Zimbabwe, hakurikijwe amasezerano asanzwe y’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|