U Rwanda rwahawe Miliyoni 30 z’Amadolari yo kurufasha gukingira Covid-19

U Rwanda rwakiriye miliyoni 30 z’Amadolari rwahawe na Banki y’Isi, ayo mafaranga akaba azashyirw amu bikorewa byo gukomeza gukingira abaturage Covid-19, kuko intego u Rwanda rufite ni ukuba rwamaze gukingira 60% by’abaturage mu 2022.

Amazeserano ajyanye n’iyo nkunga yasinywe ku wa Kane tariki 22 Mata 2021, hagati ya Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’imari n’igenamigambi na Rolande Pryce, uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda.

Ndagijimana yasobanuye ko iyo nkunga izakoreshwa mu gutumiza inkingo, kuzikwirakwiza mu bice bitandukanye by’igihugu,n’ibindi bijyanye n’izo nkingo.

Dr Ndagijimana yagize ati, “ Iyo nkunga izakoreshwa mu kuzamura inzego z’ubuzima (to strengthen health systems), hakemurwa ibibazo bigenda bivuka, nko kongera ahatangirwa ubuvuzi bwifashisha umwuka wa ‘oxygen’ (oxygen therapy), ahapimirwa abasanganywe indwara zidakira, no kubungabunga serivisi z’ubuzima z’ingenzi”.

Guhera mu kwezi kwa Werurwe 2021, Abantu bagera ku 350.000, bamaze guhabwa inkingo muri gahunda y’igihugu cy’u Rwanda yo gukingira Covid-19, kandi intego ni uko 60% by’abaturage bazaba barakingiwe Covid-19 kugeza mu 2022.

Kugira iyo ntego igerweho, bizasaba u Rwanda kwishyura agera kuri Miliyoni Mirongo itanu z’Amadolari ($50million).

Kugeza ubu, Banki y’Isi imaze gutanga umusanzu wa Miliyoni mirongo ine n’eshanu z’Amadolari ($ 45million) mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ndetse na gahunda y’ikingira ry’icyo cyorezo.

Rolande Pryce yagize ati, “ Gukingira ni ikintu cy’ingenzi cyane muri gahund aya Guverinoma yo gukiza ubuzima bw’abantu no kugira gufungura ibikorwa bizamura ubukungu bw’igihugu. Twishimiye gufatanya n’u Rwanda muri iyo gahunda rufite. ”

Banki y’Isi kandi ikorana n’u Rwanda no mu bindi bice harimo ibijyanye n’ubuhinzi, ingufu, ‘social protection’, uburezi no guteza imbere ireme ryabwo, ibijyanye n’ubwikorezi, iterambere ry’imijyi n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

We thank our country even I’m outside of country but really congratulations for our President Paul Kagame the vaccination is some things to end Covid19 thanks again our President Paul Kagame

Itegekwanande Pascal yanditse ku itariki ya: 25-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka