U Rwanda rwahawe inkunga ya miliyari 45Frw iza kuri moto
Umuyobozi wa Trade Mark East Africa yateze moto agiye gusinya amasezerano ya miliyari 45Frw z’inkunga iki kigo cyageneye Minisiteri y’Imari n’Ingenamigambi (MIECOFIN).
Mu gihe mu Rwanda hari kubera inama ya Afurika yunze Ubumwe yiga ku guhuza ubucuruzi butagira amananiza muri Afurika, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haravugwa ikibazo cya embouteillage gica ibintu.
Imihanda imwe n’imwe yarafunzwe kubera iyi nama, ariko Umujyi wa Kigali wari wabiteguje abantu mu itangazo washyize hanze mbere gato y’uko iyi nama iba.
Kubera ubwinshi n’ubucucike bw’imodoka, ahantu umuntu yari asanzwe akoresha iminota 10 n’imodoka ari kuhakoresha hagati yiminota 30 n’isaha.
Ibiciro nabyo byiyongereye cyane cyane ku ma moto ugereranyije n’ibyari bisanzwe bikoreshwa.
Gusa igitangaje muri byo ni uko mu gihe hari bamwe batekereza ko iki kibazo cyugarije ba rubanda basanzwe, hari abayobozi bagaragaje ko nabo kitabasize.
Umuyobozi w’ikigo gikomeye mu karere cya Trade Mark East Africa, Frank Matsaert ni umwe mu bahuye n’iki kibazo ariko abihinduramo urwenya.
Yaragiye kuri MINECOFIN gusinyana amasezerano y’inkunga iki kigo cyageneye u Rwanda.
Yari aturutse kuri Kigali Convention Center ahaberaga inama, abonye igihe afite ari gito ahitamo gutega umumotari.
Yari aherekejwe n’uhagarariye Trademark East Africa mu Rwanda Patience Mutesi nawe wateze moto.
Nyuma yo kururuka kuri moto yahise asangiza ibyamubayeho abamukurikira kuri Twitter.
Yagize ati “Ibi nibyo bita kwiyemeza. Gutega moto ndi kumwe na mugenzi wanjye Mutesi tugiye gusinya amasezerano kuri MINECOFIN.”
Mutesi nawe yahise ahishura ko icyari kibajyanye ari ugushyira umukono ku masezerano y’inkunga irenga miliyari 45Frw iki kigo cyemereye u Rwanda.
Ati “Biratangaje kubona nyuma y’iminota 15 tuvuye ku munyenga wa moto, twahise dusinya inkunga ya miliyoni 53 z’amadolari hagati ya Trademark East Africa na Guverinoma y’u Rwanda.”
Bamwe mu basomye ubwo butumwa bombi banditse, bashimye igitekerezo bagize cyo kwishakira ibisubizo batiriwe bifashisha izindi ngufu zirenze.
Niba nawe ufite ikintu cyakubayeho cyangwa waboneye muri iyi minsi dusangize ahagenewe ubutumwa.
Inkuru zijyanye na: African Union meeting
- Nigeria hari ibyo igikemura, nibirangira izaza - Perezida Kagame
- Dore ibitazibagirana mu nama ya AfCFTA yasoje
- Amasezerano y’amateka muri Afurika yasinyiwe i Kigali
- Inzozi z’imyaka 40 z’ubucuruzi budafite inzitizi muri Afurika zasohoye - Perezida Kagame
- Abayobozi batazasinya amasezerano ya AfCFTA ni abagizi ba nabi - Obasanjo
- Guteza imbere ubucuruzi hagati y’Abanyafurika ntibyumvikane nko guheza isi- Perezida Kagame
- Kwitegura gusinya amasezerano akuraho imbogamizi mu bucuruzi muri Afurika birarimbanyije
- Gukora ubucuruzi budakumirana mu Banyafurika ni ibyo kwishimirwa - Mushikiwabo
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
MINECOFIN yagaraje intege nke. Kuko nuyu yari umushyitsi yagombaga kwitabwaho, agashakirwa protocol.
Jye sinanze abashitsi arik ibi birabangamye umuntu azanye inkunga abuze numwitaho ubuse MINECOFIN nta PROTOCOL bagira to the Extent.Ndabagye cyane nibayayasubizagayo nubundi azagurwamo ama V8 birangire
Jye ndabona ari urugero rwiza atanze. N’abandi bikakaza barebereho. Kuko moto ni transport yemewe. Buriya abantu bagira imitekerereze iri hasi baha agaciro ikitagafite. Igikuru hano ni kugera aho ugomba kugera kugihe, kongeraho gukora icyakuzinduye kikaba successful. Ibi rero byagezweho.
Yego ntawanze umutekano w’abashyitsi nka bariya...ariko rwose uriya nawe yagombaga kwitabwaho by’umwihariko, cyane ko yari adufitiye inkunga ifatika... none se MINECOFIN wagombaga gusinyana nawe,nawe yagiye kuri moto...?
Ntabwo ibi bikwiriye pe.Hagombye kuba uburyo bwihariye kugirango agere kuri minecofin adatwawe na moto.Birasebye.
Nubwo yageze iyo yajyaga, ibi ni amakosa, si ibyo kurata. Uyu muyobozi yagombye kuba yarahawe transport iriho icyapa VIP bakamureka agahita. Ubwo kandi wasanga abo iyo nkunga igenewe baje muri V8 na VIP.
Urugero rwiza rwo kwishisha bugufi.
Kugenda muri moto jye simbibonamo ikibazo kuko ni bumwe my buryo bwemewe muri transport cyane cyane ko nondho bugaragara nk’ubutanga ibisubizo rimwe na rimwe imodoka zitatanga nk’ibyo tubonye.
Gahitsi
Nubwo byabaye successful amasezerano agasinywa,ariko umuntu nkuwo ntiyari kubura Inzira yo gucamo. Iyo tugira ibyago se Moto ikamutura hasi? Ngira ngo abantu nkabo bagombye kwitabwaho by’umwihariko. I think we have to be apologetic to that incident.
Ndemeranywa nawe rwose!
Si uyu munsi bamenye ko amasezerano ari businywe bakagombye kuba bamuteguriye uburyo bwo kugenda cyane ko turi mu gihe cy’imvura.
Ndakeka ko muri abo bose bari muri VIP cars harimo abari less VIP tjan him
Natangajwe no gukoresha amasaha3 n’igice,kuva ku kibuga cy’indege i kanombe,ngiye ku kimihurura kuri ministers y’ingabo ngatanga urupapuro no kugaruka,kdi kwari ukwinjiramo gusa ngahura n’umuntu muri parking nkarumuha ngahita ngaruka ku kibuga.
Ikibazo si ukwishakira igisubiza udakoresheje izindi ngufu ahubwo nuko twakwemera ko tudafite imihanda ihagije yakunganira isanzwe. hari ahantu henshi hashobora gucishwa imihanda ariko master plan wu mujyi wa kigali wagirango ntareba wibaze kigali nta muhanda munini umwe ushobora kuba wahuza imihanda yose. ndavuga umuhanda uzengurutse umujyi wa kigali uwo muhanda uhari ushobora gucomekerwam indi mihanda mito kuburyo haboneka wenda imihanda myinshi ishobora gukorwa .ngaho wibaze nawe hagati ya nyamirambo na nyakabanda hashobora gushirwamo imihanda minini 4 yose iva mu mjyi igera kutyamyuma na nyamirambo nyarurama naho hashobora kujya indi mihanda 3 i conecting kuri iyo minini bikorohereza abagenzi kwubaka amazu menshi manini udafite imianda ntacyo bimaze.kigali ikeneye imihanda wenda 10 minini ikagira umuhanda umwe uzenguruka kigali yose kuburyo wenda wakwitirirwa izina rikomeye ukamenyekana hose niyo uri umushyitsi ukamenya uwo muhanda buri gihugu kwisi kigira umuhanda ukomeye ushamikiyeho imihanda yindi minini.igitekerezo cyane
Utanze igitekerezo gifite uburyo cyane! Urakoze. Ikindi hakwiriye gushakwa uburyo bwo gutunganya vuba umuhanda uri munsi ya Kigali Convention Center. Ejo hari abashyitsi bahanyuze bavugana nkabatunguwe nokubona umuhanda usa nabi wuzuyemo ibyondo metero nkeya cyane uvuye kuri round about iri munsi ya Convention Center imbere y’ikigo cyamashuri na biro y’Akagali ka Rugando Kimihurura!! Bitekerezweho!