U Rwanda rwahawe igihembo cyo kurwanya Malariya
Kuwa Mbere tariki 30/01/2012, Perezida Paul Kagame yashyikirijwe igihembo n’umuryango w’Abakuru b’ibihugu by’Afurika, kubera uburyo Leta y’u Rwanda ishyira ingufu mu kurwanya indwara ya Malariya.
Iki gihembo gitangwa na ALMA (African Leaders Malaria Alliance), u Rwanda rwakibonye kubera gahunda nyinshi Leta yatangije zafashije kugabanya Malariya mu gihugu.
Urugero ni uko Guverinoma yakuyeho imisoro yose ku bintu byose birebana na Malariya, igaca ubuvuzi bwa magendu bwose bwa Malariya, bigatuma Malariya isa nk’aho icitse mu bice byinshi byo mu gihugu.
Perezida Kagame yashyikirijwe iki gihembo mu nama y’Afurika yunze Ubumwe yaberaga i Addis Ababa. Yagishyikirijwe na Perezida wa Liberiya, Ellen Johnson Sirleaf, wanatorewe kuyobora ALMA.
Perezida Sirleaf awusimbuyeho Perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete.
Ibindi bihugu nabyo byahawe icyo gihembo ni Benin, u Burundi, Cameroon, Kenya, Mozambique na Tanzania.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ritangaza ko mu myaka 10 ishize muri Afurika Malariya yagabanutseho 33%.
Ariko ALMA ivuga ko hagikenewe miliyoni 3.3 z’amadolari y’Amerika kugira ngo ibashe guhangana na Malariya nk’uko intego ya 2015 ibiteganya.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|