U Rwanda rwahawe asaga miliyari 34,6 Frw azafasha kwagura uruganda rwa Karenge

Guverinoma y’u Rwanda yahawe miliyoni 25 z’Amadolari y’Amerika (asaga miliyari 34,6 Frw) n’Ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe Iterambere, ADFD, azafasha mu kwagura ubushobozi bw’uruganda rw’amazi rwa Karenge Water Treatment Plant mu Karere ka Rwamagana.

Guverinoma y'u Rwanda yahawe miliyoni $25 n'Ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe Iterambere, ADFD, azafasha mu kwagura ubushobozi bw'uruganda rw'amazi rwa Karenge
Guverinoma y’u Rwanda yahawe miliyoni $25 n’Ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe Iterambere, ADFD, azafasha mu kwagura ubushobozi bw’uruganda rw’amazi rwa Karenge

Ni amasezerano y’inguzanyo yasinyiwe i Abu Dhabi aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi John Mirenge mu gihe Ikigega ADFD cyari gihagarariwe n’umuyobozi wacyo, Mohamed Saif Al Suwaidi.

Amazi akorerwa muri uru ruganda arimo metero kibe 12,000 zihabwa abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu gihe izindi metero kibe 3,000 zihabwa abo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Rwamagana.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu, John Mirenge, yavuze ko aya mafaranga u Rwanda rwahawe azafasha mu kwagura Uruganda rw’Amazi rwa Karenge kugira ngo rubashe kugeza amazi meza ku baturage benshi haba mu Mujyi wa Kigali no mu Burasirazuba.

Ni amasezerano y'inguzanyo yasinyiwe i Abu Dhabi
Ni amasezerano y’inguzanyo yasinyiwe i Abu Dhabi

Ati: “Twishimiye ubu butwererane na ADFD bugaragaza umuhate wa UAE mu guteza imbere iterambere rirambye ku Isi. Kwagura uru ruganda rw’amazi ni gahunda ikomeye ku gihugu cyacu mu kugera ku ntego twihaye zo kugeza amazi meza ku baturage bacu”.

Biteganyijwe ko umushinga wo kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge uzakorerwa ku nkengero z’Ikiyaga cya Mugesera giherereye mu bilometero bigera kuri 50 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

Urwo ruganda nirumara kugera ku rwego rwo gutanga mitero kibe 48,000 ku munsi, ruzaba rugeze ku bushobozi bwo guhaza abaturage kugeza mu mwaka wa 2050.

Muri aya masezerano u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi John Mirenge mu gihe Ikigega ADFD cyari gihagarariwe n'umuyobozi wacyo, Mohamed Saif Al Suwaidi.
Muri aya masezerano u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi John Mirenge mu gihe Ikigega ADFD cyari gihagarariwe n’umuyobozi wacyo, Mohamed Saif Al Suwaidi.

U Rwanda n’Ikigega cy’Iterambere cya Abu Dhabi, bisanzwe bifatanywa mu bikorwa bitandukanye, aho nko muri 2021, Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’Ikigega cy’Iterambere cya Abu Dhabi amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni $15 (ni hafi miliyari 15Frw), yagombaga kwifashishwa mu gusana umuhanda Rambura – Nyange, wangiritse cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka