U Rwanda rwagobotse Zambiya yibasiwe n’amapfa
Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, u Rwanda rwagobotse Igihugu cya Zambiya, rukigenera inkunga ingana na toni 1000 z’ibigori, nyuma yuko cyugarijwe n’amapfa.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambiya, Emmanuel Bugingo ni we washyikirije Visi Perezida wa Zambiya, Mutale Nalumango iyi nkunga.
U Rwanda na Zambiya bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse n’amasezerano hagati y’abikorera ku mpande zombi.
Ibihugu byombi bisanzwe kandi bifitanye amasezerano y’imikoranire ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, ayo mu rwego rw’ubuzima, guteza imbere ishoramari hagati y’Ikigo gishinzwe iterambere muri Zambiya (ZDA) n’Ikigo gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, mu bijyanye n’uburobyi no guteza imbere ubworozi n’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.
Umubano mwiza kandi washimangiwe n’urugendo rw’Umukuru w’igihugu cya Zambiya, Hakainde Hichilema, aho muri Kamena 2023 yagiriye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda, rwari rugamije gushimangira umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Muri Afurika hari ibihugu bimwe bikomeje kwibasirwa n’amapfa, kuburyo bigira ingaruka ku baturage babyo.
Igikorwa nk’iki cy’ubugiraneza giherutse kuba mu minsi irindwi ishize, aho u Rwanda rwiyemeje guha Zimbabwe inkunga ya toni 1000 z’ibigori zo gufasha iki gihugu kiyobowe na Emmerson Mnangagwa guhangana n’ibibazo by’amapfa bicyugarije, byatewe n’ibiza.
Ni Nyuma y’aho Perezida Mnangagwa aherutse gutangaza ko umusaruro w’ubuhinzi wa 2023/2024 utabaye mwiza bijyanye n’izuba ryavuye cyane rikica imyaka, bituma ababarirwa muri miliyoni zirindwi bashobora guhura n’inzara.
Amakuru ajyanye n’iyi nkunga yatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe, Frederick Shava, ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, byari byateguwe n’Abanyarwanda baba muri Zimbabwe.
Icyo gihe Minisitiri Shava yashimiye ubugiraneza bwa Perezida Kagame, Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange ku bw’icyo gikorwa cyo gushyigikirana.
Ati: “Iki gikorwa cy’ubugiraneza u Rwanda rwakoze ni uburyo bwo kumva neza ubusabe bwa Perezida Mnangagwa, ku bibazo by’amapfa byatewe n’ibiza bya El Nino byabaye hagati ya 2023 na 2024”.
Uyu muyobozi yavuze ko Zimbabwe itazigera yibagirwa na rimwe icyo gikorwa gitangaje cyakozwe n’abavandimwe b’Abanyarwanda.
Ohereza igitekerezo
|
ni Zambia yahawe inkunga cg ni Zimbabwe , ushimire ni minisitiri wa Zimbabwe mu gihe muri titre mwanditse zambiya , mu mukosore