U Rwanda mu bihugu bitanu ku Isi mu kurandura SIDA
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), yatangajwe muri Nyakanga 2023, ishyira u Rwanda mu bihugu 5 bya mbere ku Isi bimaze kugera ku ntego zo kurandura virusi itera SIDA ziswe 95-95-95.
UNAIDS isaba ibihugu bigize Isi kuba byaciye burundu virusi itera SIDA bitarenze umwaka wa 2030, ariko by’umwihariko bikazaba bigeze ku rugero rwa 95% birandura iki cyorezo mu mwaka utaha wa 2025.
Intego eshatu (95-95-95) UNAIDS yashyizeho zari ukuba 95% by’abafite virusi itera SIDA bose mu Gihugu bagomba kuba bazi ko bayifite, muri bo 95% bari ku miti igabanya ubukana bwayo, ndetse ko muri abo bari ku miti abagera nibura kuri 95% bagomba kuba batagaragaza iyo virusi mu maraso, kubera imyitwarire irimo no gufata imiti neza.
Raporo ya UNAIDS ikaba igira iti "Ibihugu bya Botswana, Eswatini, u Rwanda, Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania na Zimbabwe, byamaze kugera ku ntego za 95-95-95."
UNAIDS ishima ingufu ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo, byashyize muri gahunda zo kurwanya SIDA, haba mu gushishikariza abantu kwipimisha bakamenya uko bahagaze, gushakira imiti abafite virusi itera SIDA, ndetse no gufasha ababyeyi batwite n’abonsa kutanduza abana.
Umuryango mpuzamahanga w’Abanyamerika, ushinzwe kurwanya SIDA, ’AIDS Healthcare (AHF)’, uvuga ko nta barwayi ba SIDA bakiboneka mu Rwanda bitewe n’uko abafite virusi yayo babonera ku gihe imiti y’ubuntu, barimo abadashobora kwanduza abandi kuko iyo miti bayifashe neza.
Umuyobozi muri AHF ushinzwe gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, Narcisse Nteziryayo, agira ati "Tuvuga ko umuntu arwaye SIDA iyo ku mubiri ubona ibimenyetso, mu Rwanda rero ibyo nta bikibaho, kubera ko imiti bayibona mu buryo bwiza, bworoshye kandi batayiguze, ni yo mpamvu mutacyumva abantu muri 4 muri CHUK."
Icyakora ngo hari abo bituma birara, umuntu udafite virusi itera SIDA akishora k’uyifite, bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, akaba ari yo mpamvu ku byiciro bimwe na bimwe by’abantu hari aho ubwandu bugenda bwiyongera.
Ababyeyi batwite na bo bakangurirwa kwitabira kwipimisha inda (harimo no kureba niba adafite virusi itera SIDA), kugira ngo umubyeyi amenye uburyo atakwanduza umwana mu gihe amutwite, amubyara cyangwa igihe ari kumwonsa.
Imbogamizi bamwe bafite, ni ukuba hari abakobwa b’abangavu baterwa inda n’abasore bari mu kigero kimwe, umuhungu atagamije kumugira umugore ahubwo ahita amwihakana.
Nishimwe Benita uri mu batewe inda akiri umwangavu, avuga ko ibi bituma umukobwa adatinyuka kubibwira umujyanama w’ubuzima kugira ngo amwandikire icyangombwa kigaragaza ko nta mugabo agira.
Nishimwe akomeza agira ati, "Kwa muganga kugira ngo bagupime inda na virusi itera SIDA, ugenda ujyanye uwaguteye inda cyangwa icyangombwa cy’uko nta mugabo ugira, iyo ntabyo ufite baragutererana ukabyara umwana wananiwe ushobora no kuba yanduye SIDA."
Mu Karere ka Nyagatare, Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko bashyizeho uburyo bw’iperereza hakoreshejwe inzego z’ibanze kugira ngo hatagira abakobwa bahisha inda bikabaviramo ibyago byo kuzabyara abana banduye virusi itera SIDA.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, Dr Basile Ikuzo, avuga ko n’ubwo u Rwanda ruzakora inyigo yarwo yunganira iya UNAIDS, ikigero cya 95% bizeye ko kimaze kurenga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuva yagaragara muli 1981,Sida imaze kwica abantu barenga 37 millions.Ntabwo abantu bashobora kurimbura Sida.Kereka bakuyeho ubusambanyi kandi ntibishoboka.Mu bantu basambana,harimo n’abayobozi bavuga ko barwanya Sida.Amaherezo azaba ayahe?Umuti rukumbi nuko ku munsi w’imperuka utari kure,Imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko bible ivuga.Abazasigara bazaba mu isi izaba paradis,abandi bazajya mu ijuru.Abo nibo bazaba abami bakayobora isi ya paradis.Soma Ibyahishuwe 5,umurongo wa 10.