U Rwanda rwagaragaje amahirwe ari mu kuba Perezida Kagame yarasuye Jamaica na Barbados

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biratangaza ko hari amahirwe menshi atandukanye, mu kuba Perezida Kagame yarasuye ibihugu bya Jamaica na Barbados, nka bimwe mu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza uzwi nka Commonwealth.

Perezida Kagame aganira na mugenzi we wa Barbados, Sandra Mason
Perezida Kagame aganira na mugenzi we wa Barbados, Sandra Mason

Ni mu gihe Perezida wa Repabulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasoje ruzinduko yari amazemo iminsi muri ibyo bihugu, rwari rugamije kurebera hamwe uburyo habaho ubufatanye hagati y’ibihugu byo muri Karayibe na Afurika muri rusange.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Repabulika y’u Rwanda, Stephanie Nyombayire, aganira na RBA, yavuze ko ari amahirwe kuba Perezida Kagame yarasuye Jamaica na Barbados, mu gihe muri Kamena u Rwanda ruzakira inama ihuza abakuru b’ibihugu na Guverinoma b’abanyamuryango ba Commonwealth, izwi nka CHOGHAM.

Ati “Amahirwe ari muri ibyo bihugu ni uko byombi ari bitoya nk’uko u Rwanda rumeze, ariko bifite ibitekerezo bigari mu ruhando mpuzamahanga. Muri Jamaica abayobozi b’u Rwanda n’ab’icyo gihugu, bavuganye ku bintu ibihugu byombi bishobora gukorana, abantu bose barabizi ko muri Jamaica ibyerekeranye na Siporo bazwi cyane kandi bikorwa neza”.

Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley

Akomeza agira ati “Bavunganye ukuntu u Rwanda rushobora kwigira ku bunararibonye bwa Jamaica, banavuganye no ku bukerarugendo, ukuntu bashobora gukorana mu byerekeranye n’uko igihugu gishobora gutera imbere gishingiye ku bukerarugendo. Banavuganye kandi ku byo guhahirana kuko hagati y’u Rwanda na Jamaica, ibijyanye n’ubuhahirane ntabwo birakomera cyane”.

Yongeyeho ko hagati ya Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, basanze bafite imitekerereze imwe kuri byinshi bashobora gukorana, hagati ya Afurika na Karayibe.

Ati “Ukuntu bakiriye Perezida Kagame mu Nteko Ishinga Amategeko, byerekana ko ibyinshi mu byo u Rwanda rugerageza kugeraho n’ibyo rwagezeho, abantu bo muri Jamaica barabizi barabyumva, na bo barashaka kubyigiraho, duhereye ku kuntu rwabashije kwiyunga, kwigira ku mateka, n’uko rwabashije gutera imbere ruvuye aho rwari ruri mu myaka 28 ishize”.

Ku ruhande rwa Barbados, mu byo Perezida Kagame yibanzeho na Minisitiri w’ Intebe, Mia Amor Mottley, hari ibijyanye no gukora inkingo.

Nyombayire ati “Ku byo u Rwanda rushobora gukorana na Barbados, bavuganye cyane cyane ku kintu cya Bion Technology, aho u Rwanda ruzatangiza uruganda rwo gukora inkingo, Barbados nayo yifuza gutangira kuzikora”.

Yongera ati “Abantu bose barabizi, ibiganiro Mia Amor Mottley yagiye agirira ku isi hose, n’ibyo atekereza ku kuntu ibihugu bito bishobora kuvuga abantu bakumva ibitekerezo byabyo kuko akenshi biba ari bigari, hari icyo isi ishobora kwigira ku bihugu bito”.

Perezida Kagame ageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Jamaica
Perezida Kagame ageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Jamaica

Muri urwo ruzinduko, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, yateye igiti mu busitani bwahindutse mpuzamahanga, buterwamo ibiti n’abayobozi bakuru batandukanye bagenda muri Barbados, bwitwa Botanical Garden.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyumuyoboziwacu akora n’ibyagaciro kubanyarwanda ndetse nokuruhando mpuza mahanga .

Niyokwizerwa olivier yanditse ku itariki ya: 18-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka