U Rwanda rwabonye inkunga ya miliyoni y’amadorari yo kurwanya COVID-19

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yatangaje ko igihugu cye cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni y’amadolari ya Amerika (hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda), yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.

Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Peter Vrooman (Photo:Internet)
Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Peter Vrooman (Photo:Internet)

Ambasaderi Vroom yavuze ko ayo mafaranga yatanzwe n’Abanyamerika biyemeje gutera inkunga u Rwanda.

Yavuze ko Amerika n’u Rwanda ari abafatanyabikorwa bakomeye mu bijyanye n’ubuzima rusange bw’abaturage, kandi ko yizera neza ko iki cyorezo kizarangira.

Ambasaderi Vrooman yavuze ko iyi ari inkuru nziza ku Banyarwanda no ku Banyamerika, kuko “ubuzima bwanyu ni ubwacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka