U Rwanda rwabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyorohereza Abanyafurika kugisura

Muri raporo y’uyu mwaka wa 2023 igaragaza uko ibihugu by’Afurika byorohereza abashyitsi babisura, baturutse mu bindi bihugu by’Afurika (Africa Visa Openness Report 2023), yasohotse ku itariki 12 Ukuboza 2023, yagaragaje ko u Rwanda ari urwa mbere muri Afurika mu koroshya ibijyanye na visa, cyangwa se kwemerera abantu kuza ku butaka bwarwo.

Ni raporo ikorwa hashingiwe ku byavuye mu cyegeranyo cya ‘Africa Visa Openness Index (AVOI)’ ku bufatanye bwa Banki Nyafurika itsura amajyambere na Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe (African Development Bank and the African Union (AU) Commission).

Muri iyo raporo, byagaragajwe ko mu 2016, u Rwanda rwemereye abaturage baturuka mu bihugu hafi 90% by’Afurika ko bazajya bahabwa visa bageze mu Rwanda, ariko n’abaturage b’ibindi bihugu bitari muri ibyo bakaba bari bemerewe kwinjira mu Rwanda badasabwa visa. Nyuma, u Rwanda rwakuyeho visa ku baturage bose bo ku Mugabane w’Afurika.

Guhera muri Werurwe 2020, nk’uko byanagarutsweho n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, (Rwanda Migration) ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, abaturage baturuka mu bihugu bigize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, bakuriweho visa mu gihe bari mu Rwanda mu minsi itarenze 30.

Uko koroshya ibya visa ku Rwanda, bijyanye n’ibikubiye mu masezerano ya Afurika yunze Ubumwe (AU/UA), yiswe ‘Protocol on The Free Movement of Persons, Rights of Residence and Right of Establishment’, amaze gusinywa n’ibihugu bine by’Afurika kugeza ubu, n’u Rwanda rurimo.

Mu 2020 kandi, u Rwanda rwongereye umubare w’ibihugu rworohereza ibijyanye na visa hirya no hino ku Isi, harimo abaturage baturuka mu bihugu byo mu Muryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), ndetse n’abo mu bihugu bituruka mu Muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (La Francophonie).

U Rwanda rwakuyeho visa ku baturage baturaka mu bihugu bigera kuri 86, mu gihe bamara iminsi itarenga 30 mu Rwanda. Hari kandi n’abaturuka mu bindi bihugu 19 bakuriwe visa mu gihe bamara iminsi itarenze 90 mu Rwanda, hakaba n’abandi baturage bo mu bihugu 5 byo hirya no hino ku Isi, bakuriweho visa mu gihe bamara amezi atarenze atandatu mu Rwanda.

Ku bihugu bikeya bisigaye bitarakurirwaho visa, abaturage babyo bemerewe gusaba visa bageze mu Rwanda, bakishyura Amadolari 50. Ikindi kandi ni uko bemererwa gusaba visa kuri interineti banyuze ku rubuga rw’Irembo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka