U Rwanda ruzitabira inama ku bijyanye na transport izabera muri Angola

U Rwanda ruzitabi inama iziga ku bibazo bigaragara mu gutwara abantu n’ibintu muri Afurika izabera muri Angola kuva tariki 24-25 ugushyingo.

Ibihugu byo ku mugabane w’Afurika birateganya kuganira ku buryo byafata neza bikanateza imbere ibikorwa remezo birimo gutunganya imihanda n’uburyo ikoreshwa hagati y’ibihugu ndetse no guteza imbere ingendo zikoresha gali ya moshi.
Hazigwa kandi ku mikoreshereze y’inzira y’ikirere n’iyamazi. Biteganyijwe ko muri iyi nama hazatorwa komite nshya izayobora ihuriro ry’abaminisitiri bo muri Afurika bashinzwe gutwara ibintu n’abantu (conference of African ministers of transport).

Muri iyi nama, u Rwanda rukazahagararirwa na minisitiri ufite gutwara ibintu n’abantu mu nshingano ze, Dr. Alexis Nzahabwanimana.

Iyi nama ije nyuma y’igihe gito minisiteri y’ibikorwaremezo ifashe ingamba zo guhangana n’ibibazo bigaragara mu gutwara abantu n’ibintu.

Iyi nama yateguwe n’ibihugu by’umuryango w’Afurika wishyizehamwe kubufatanye n’igihugu cya Angola. Izitabirwa n’ibihugu bigize uyu muryango ndetse n’impuguke mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu.

Abazitabira iyi nama bazarebera hamwe aho ibyari byemeranyijwe mu nama iheruka muri Algeria bigeze. Inama y’ubushize yari ifite insanganyamatsiko igira iti ” Ubwikorezi nk’imbaraga y’ingenzi ku iterambere muri Afurika.”

Inama nk’iyi iheruka guteranira mu gihugu cya Algeria mu mwaka wa 2008.

Emmanuel Hitimana na Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka