U Rwanda ruzakomeza kurengera umuguzi no guhangana n’izamuka ry’ibiciro - RICA

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ubuziranenge ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), Uwumukiza Beatrice, avuga ko muri iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro bazakomeza kurengera umuguzi, kugira ngo adahendwa n’abakora ubucuruzi butubahirije amategeko.

Uwumukiza Beatrice avuga ko bazakomeza kureba inyungu z'umuguzi
Uwumukiza Beatrice avuga ko bazakomeza kureba inyungu z’umuguzi

Uwumukiza yabitangaje tariki ya 13 Ukuboza 2022 ku munsi mpuzamahanga wahariwe ihiganwa mu bucuruzi, wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu i Kigali, avuga ko ikigo RICA mu bugenzuzi gikora harimo kureba ko ibicuruzwa byujuje ubuziranenge, ariko cyane cyane kurengera inyungu z’umuguzi kugira ngo ubucuruzi bukorwe hubahirijwe amategeko.

Ati “Muri Politiki y’ihiganwa mu bucururzi tureba nanone n’ibijyanye n’ibiciro tukareba niba abacuruzi bakora ubucuruzi bwabo hubahirijwe amategeko asabwa, kugira ngo batazamura ibiciro bikabangamira abaguzi. Hari abacuruzi babikora bitwaje ko ibiciro byazamutse ku isoko mpuzamahanga ndetse no mu Rwanda”.

Yongeyeho ati “Ikindi tuzafasha umuguzi ni ukugenzura ibicuruzwa bityo akumva ko aguze ibintu byujuje ubuziranenge. Ibi bituma n’abakora ubucuruzi birinda kuba bakora amakosa yo kuzamura ibiciro kuko RICA ibagira inama yo gukora ubucuruzi bwubahirije amategeko, ndetse bwujuje ubuziranenge”.

Hatanzwe ibiganiro bitandukanye kuri uyu munsi
Hatanzwe ibiganiro bitandukanye kuri uyu munsi

Richard Niwenshuti, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, avuga ko iyo hzjihijwe umunsi mpuzamahanga w’ihiganwa mu bucuruzi, ari umwanya mwiza wo kuganira n’abikorera kugira ngo bahuze imbaraga bareba ibicuruzwa biri ku isoko ndetse n’igitera ibiciro kwiyongera.

Uwo muyobozi avuga ko bimwe mu byateye ibiciro kuzamuka harimo imihindagurikire y’ikirere, ituma hataboneka umusaruro ukwiye, ndetse n’intambara ya Uklaine n’u Burusiya yatumye ibiciro by’ibiribwa byoherezwaga ku mugabane wa Afurika harimo n’u Rwanda, bizamuka ndetse n’ibikomoka kuri Peterori n’ubwikorezi.

Niwenshuti yavuze ko muri uyu mwaka u Rwanda rwafashe ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro, kugira ngo hatabaho gukora ubucuruzi butubahirije amategeko ndetse no kudahenda umuguzi.

U Rwanda kandi ruzakomeza gushyiramo nkunganire aho biri ngombwa, ari mu bijyanye n’inyongeramusaruro ndetse n’ibitumwizwa mu mahanga.

Ati “Murabona ko Leta yunganiye ibiciro bya Linsasi ndetse ishyiramo amafaranga kugira ngo bitazamuka cyane, ni muri urwo rwego hazakomeza kubaho ubwunganizi aho biri ngombwa”.

Richard Niwenshuti, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda
Richard Niwenshuti, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ernestine ndagushimiye ku nkuru nziza mukomeza guha abagenerwabikorwa, mwakoze cyane gusa hari aho wakosora kuri paragraph ya kabiri urenze ifoto ya kabiri aho wanditse ......"Minisitiri Niwenshuti" wakabaye wandika "Umunyamabanga wa leta uhoraho"

NZAIRE Philip yanditse ku itariki ya: 14-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka