U Rwanda ruvuga ko MONUSCO yafashe uruhande mu bibazo bya RDC

U Rwanda rwavuze ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwahaye urwaho ingabo za Leta ya Congo, FARDC, rwo gukomeza gukora ubushotoranyi bwambuka umupaka.

Asubiza ibyari byavuzwe n’Umuvugizi w’Umunyamabanga mukuru wa UN, ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, avuga ko imyitwarire ya MONUSCO ari yo ituma ingabo za Congo zikomeza gukora ibikorwa by’ubushotoranyi.

Yagize ati “Ubudahangarwa bw’ibihugu byose burangana, yaba u Rwanda cyangwa Congo. Iyo Congo irasa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, ni ikibazo gikomeye kandi gifite ingaruka, kandi kigomba guhagarara burundu”.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Makolo yagize ati “Ingabo za UN ntizagira uruhare muri iki kibazo cy’ubushotoranyi, cyangwa ngo zihagarare zirebere ibiba nk’uko byagenze, keretse yifatanyije n’abatera ikibazo. Kandi icyo ni ikibazo u Rwanda rwakomeje kugaragaza kenshi”.

Avuga ibyo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yasubizaga ku byavuzwe n’Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Stephane Dujarric, wanditse avuga ko uwo muryango utewe impungenge n’uko ikibazo cy’umutekano mukeya kigenda cyiyongera mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse n’ubwiyongere bw’ibitero bigabwa ku basivili.

Makolo yagarutse ku byavuzwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ku itariki 30 Gicurasi 2022, ku bijyanye na MONUSCO, avuga ko izo ngabo zishinzwe kurinda amahoro muri Congo, zagize uruhare mu bibazo birimo kuba ubu, harimo no kuba zaranze kugira icyo zikora ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Makolo yagize ati “Mu kwivanga muri iyi ntambara, MONUSCO yagize uruhare rugaragara mu gutuma Leta ya Congo irasa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, no guhunga inshingano zo gukemura ibibazo byayo by’imbere mu gihugu”.

Makolo yongeyeho ko ari iby’ingenzi cyane ko UN imenya ko umutwe wa FDLR, na wo uri mu ntambara irimo kubera muri Congo.

U Rwanda kandi rwagaragaje ko rutewe impungenge n’imvugo ziganjemo urwango rushingiye ku ivangura zivuga ku Rwanda, zikomeje kwiyongera muri Congo, kuko ziganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka