U Rwanda rutewe impungenge na DRC ikomeje kwirengagiza amasezerano y’amahoro ya Luanda na Nairobi

Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda none tariki 19 Mutarama 2023, rivuga ko itewe impungenge n’itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 18 Mutarama 2023 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yahisemo kuvuga kuri bike mu bikubiye mu Itangazo rya Luanda ryo ku wa 23 Ugushyingo 2022.

Yolande Makoro, Umuvugizi wa Guverinoma
Yolande Makoro, Umuvugizi wa Guverinoma

Guverinoma ya DRC yirengagije nkana ibyemezo by’ingenzi by’inama yo mu Gushyingo kandi mu isozwa ry’iryo tangazo, ibyanditsemo bigaragara nko gushaka gushoza intambara ku Rwanda.

Imyigaragambyo yateguwe yo kwamagana ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yabereye i Goma no mu tundi duce twa DRC, ni kimwe mu bikorwa by’ingabo z’icyo gihugu, byo kwikura mu masezerano n’inzira by’amahoro bya Luanda na Nayirobi.

Iyi myigaragambyo ifite intego yo gusunikira izi ngabo kwivana mu gihugu, mu gihe amasezerano ya Luanda asaba gukomeza kohereza ingabo za EAC mu bice byagenwe.

Itangazo rya Luanda rikubiyemo ibyemezo birenze kuva mu birindiro k’umutwe umwe witwaje intwaro muri DRC.

Harimo gushyiraho uburyo bwo gusubirana uduce twari twarigaruriwe n’umutwe wa M23, bikozwe n’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, babifashijwemo na MONUSCO n’itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere k’ibiyaga bigari.”

Itangazo rya Luanda kandi rikubiyemo guhagarika ubufasha bwa politiki n’ubwa gisirikare buhabwa umutwe w’abajenosideri wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro.

DRC yishe ayo masezerano ikomeza guha intwaro ndetse no gufatanya imitwe itandukanye yitwaje intwaro, ikorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Ibi kandi ni ukurenga ku masezerano ya Nairobi, agamije kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe iyo mitwe, inabangamiye umutekano w’u Rwanda.

Byongeye kandi, kuba DRC yarinjije abacanshuro b’abanyamahanga ni ikimenyetso cyerekana ko yitegura intambara, idashaka amahoro. Igiteye impungenge u Rwanda cyane ni ukwirengagiza byimazeyo icyemezo cya Luanda cyo gusuzuma no gukemura ikibazo cyo gutahuka kw’impunzi mu bihugu zikomokamo.

U Rwanda rukomeje kwikorera umutwaro wo gucumbikira impunzi zirenga ibihumbi 75 z’Abanyekongo, kandi zigikomeje kuza buri munsi kubera umutekano muke no gutotezwa birangwa mu Burasirazuba bwa DRC.

Guverinoma ya DRC ntabwo yigeze yemera ibirebana n’izo mpunzi, kandi ntiyigeze igira icyo ikora ngo izorohereze gutaha iwabo.

Guverinoma ya DRC yashyize umukono ku masezerano ya Luanda na Nairobi, nk’igihugu kirebwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, bityo igomba kwibanda ku kuyubahiriza uko yakabaye.

Kuyahungabanya cyangwa kureka kuyashyira mu bikorwa bigaragaza ko DRC yahisemo kwimika amakimbirane n’umutekano muke. Akarere k’Ibiyaga Bigari ntigakwiye gukomeza kwihanganira ingamba n’amasezerano by’amahoro bitagera ku ntego. Abaturage bacu bakwiye ibyiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka