U Rwanda rutegereje kumva uko Leta ya RDC izarwanya umutwe wa FDLR

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko itegereje kumva uko Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) izarwanya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo ibone gufata umwanzuro w’icyakorwa mu kurinda umutekano.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Mukuralinda Alain Bernard avuga ko u Rwanda rutegereje kumva uko RDC izarwanya FDRL
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain Bernard avuga ko u Rwanda rutegereje kumva uko RDC izarwanya FDRL

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, nyuma y’uko Minisitiri wa RDC ushinzwe Itangazamakuru, Patrick Muyaya, avugiye kuri televiziyo y’Abafaransa, France24, ku wa 10 Nzeri 2024, ko Congo n’u Rwanda bimaze kwemeranywa ku kurwanya FDLR no gucyura Ingabo z’u Rwanda.

Muyaya avuga ko habayeho guhura kw’impande zombi imbere ya Perezida wa Angola, João Lourenço wa Angola, bemeranywa kurwanya no kuburizamo (Neutraliser) FDLR.

Muyaya yagize ati "Ndatekereza ko ku itariki 14 Nzeri 2024 hazabaho inama ihuje za Minisiteri (z’Ububanyi n’Amahanga z’u Rwanda na Congo), igamije gusesengura raporo yakozwe n’impuguke z’ibihugu byombi."

Ati "Ntekereza ko turi mu nzira nziza yatuma tugera ku mahoro, kandi dukeka ko uruhande rw’u Rwanda rutubahirije ibyaganiriweho kuva kera, ubu noneho rwahitamo amahoro, kandi noneho ubu dushobora kuganira ku iterambere ry’agace k’Uburasirazuba bwa Congo hamwe no gutanga ibisubizo ku bibazo by’Abanyekongo."

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko Leta ya Congo ari yo ifite inshingano zo kuburizamo FDLR.

Agira ati, "Bavuze ko ari bo bazatanga gahunda y’uburyo bazayiburizamo, bashobora kuvuga ko bayirwanya ku giti cyabo cyangwa gufatanya n’u Rwanda, cyangwa gufatanya n’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba (EAC)."

Mukuralinda akomeza agira ati "Twaba dutegereje kugira ngo bazabanze bagaragaze ngo, FDLR tuzayirangiza (neutraliser) gutya!’ Kuko barabyemeye, dushobora no gutungurwa batubwiye ko bashaka gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda, aho baba badushyize igororora."

Mukuralinda avuga ko intambwe yise ’iteye ubwoba’ kandi ishimishije RDC yateye ari ukuba Minisitiri wabo w’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, yemera inshuro zirenze imwe, kandi akabyemera no ku bitangazamakuru mpuzamahanga, ko bazarangiza ikibazo cya FDLR.

Avuga ko kuva kera Congo yamye ivuga ko FDLR idahari cyangwa ngo barashaje, ati "Ariko kuba bavuga ko bayiburizamo, ni uko bemera ko iyo FDLR ihari, kandi bikaba birimo kwemezwa n’abayobozi ba Congo batandukanye barimo na Perezida w’icyo gihugu."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka