U Rwanda rushobora kwakira abimukira bava muri Amerika

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), yemeje ko rurimo kuganira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kuba rwakwakira abimukira iki gihugu cyirukanye ku butaka bwacyo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yemeje ko u Rwanda ruri mu biganiro byo kwakira abimukira bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari hashize iminsi ibinyamakuru mpuzamahanga by’umwiriko ibyo muri Amerika, bivuga ko u Rwanda rushobora kwiyongera ku bihugu birimo El Salvador, Mexico, Costa Rica na Panama byiyemeje kwakira abimukira baturutse muri Amerika.

Kwakira abimukira baturutse mu bindi bihugu ntabwo ari bishya ku Rwanda, kubera ko nubwo ibiganiro baheruka kugirana n’u Bwongereza bitagenze neza, ariko rwakiriye abari mu bibazo muri Libya bagera 2623 bakiriwe mu byiciro 20, baza kwiyongeraho abandi bagize icyiciro cya 21 bagera 137 bakiriwe mu ijoro ryo ku wa 23 Mata 2025. Barimo Abanya- Eritrea 14, abo muri Sudani 81, Abanya-Ethiopia 21 n’Abanya-Sudani y’Epfo 21.

Muri abo abagera kuri 2140 bamaze kwakirwa mu bindi bihugu, birimo Suède yakiriye 255, Canada yakiriye 656 na Norvège yakiriye 225.

Hari kandi u Bufaransa bwakiriye 194, Finlande yakiriye 236, u Buholandi bwakiriye abantu 52, u Bubiligi bwakiriye 72, Amerika yakiriye 318 n’u Budage bwakiriye 132.

Benshi muri izi mpunzi ni abakomoka mu bihugu nka Eritrea, Sudani, Somalia, Ethiopia na Sudani y’Epfo, n’ubwo hari n’abandi bake baturuka mu bindi bihugu bya Afrika y’Uburengerazuba bahafashirijwe.

Imibare igaragaza ko kugeza ku wa 22 Mata 2025, u Rwanda rwari rufite impunzi n’abimukira baturutse muri Libya bangana na 555 bo mu bihugu nka Eritrea, Ethiopia Sudani y’Epfo, Somalia, Sudani, Mali na Côte d’Ivoire.

U Rwanda kandi rugaragaza ko atari abaturuka muri Libya gusa, kuko rwiteguye gufasha abimukira bose bafite ibibazo hirya no hino ku Isi.

Mu kwemeza amakuru yo kwakira abimukira baturutse muri Amerika, Minisitiri Amb. Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwinjiye mu biganiro na Amerika kandi ko atari ubwa mbere, kuko byanakozwe no ku bihugu nk’u Bwongereza.

Yagize ati "Ntabwo ari ibintu bishya kuri twebwe, muzi neza ibikorwa twakoze bijyanye no kwakira abimukira bari baragoswe muri Libya.

Ni uwo mwuka turimo wo guha andi mahirwe abimukira bafite ibibazo hirya no hino ku Isi, rero ubu turi mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo birarangira ku buryo twavuga ko bizagenda uku n’uku, ariko ibiganiro byo birahari.”

Mu kwezi k’Ugushyingo 2024, ni bwo byatangajwe ko itsinda rya Perezida Trump riri kwiga ku buryo bwo kohereza abimukira bari muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu bihugu birimo u Rwanda.

Amerika iteganya gusubiza iwabo buri kwezi abimukira nibura 30,000 binjiyeyo mu buryo bwa magendu, banyuze ku mipaka ya Mexique.

U Rwanda rwiyemeje gufungurira amarembo impunzi n’abimukira bo hirya no hino ku Isi, rushingiye ku mateka yarwo n’amasomo rwayakuyemo.

Gutangaza ko hari ibiganiro hagati y’u Rwanda na Amerika, bishobora gutuma rutangira kwakira abimukira bo muri Amerika.

Ibi byatumye abanyepolitiki bo mu Bwongereza barimo uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano, Suella Braverman, bashyira ku gitutu Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer bamushinja gutesha agaciro amasezerano u Bwongereza bwari bufitanye n’u Rwanda, bikaba ari igisebo ku gihugu cyabo.

Yagize ati “Aya masezerano yari kuba yaratumye Abongereza barushaho gutekana akanahagarika amato (y’abimukira). Abanyamerika bari kutwereka uko kurinda umupaka biboneye bikorwa, ni igisebo ku Bwongereza.”

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda, buvuga ko ibiganiro ku bimukira u Rwanda rurimo kugirana na Amerika bikiri mu ntangiriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka