U Rwanda ruritegura umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge
Kuva ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge cyajyaho mu mwaka wa 2002, u Rwanda rwahise rutangira kwifatanya n’ibindi bihugu byo ku isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge wizihizwa tariki 14 Ukwakira buri mwaka.
Uyu mwaka, u Rwanda ruzizihiza uyu munsi tariki 16/10/2012, igikorwa kizitabirwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi.
Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge cyateguye ibikorwa bitandukanye bizamara icyumweru bigamije kumenyekanisha akamaro k’ubuziranenge, ubugenzuzi no kumvikanisha akamaro kabyo ku bafatanyabikorwa.
Ikigo cy’Igihugu cy’ubuziranenge kirateganya ko gutsura ubuziranenge byazashyirwa mu mfashanyigisho z’amashuri yisumbuye mu rwego rwo kongera agaciro k’uburezi; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, Dr. Mark Cyubahiro.
Umwaka ushize kwizihiza uyu munsi byibanze ku isuku no kubungabunga ibidukikije mu mashuri yisumbuye.
Dr Cyubahiro akomeza avuga ko mbere yuko batangira ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi, abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge bazasura zimwe mu nganda z’icyitegererezo kugira ngo bakangurire abazikorera akamaro ko kuzamura urwego rw’ubuziranenge banagabanya imyanda.
Ubuziranenge mpuzamahanga bufasha kandi bugatanga ibisubizo mu rwego rw’ubuhinzi, ubwubatsi, gutwara abantu n’ibintu, ubuzima, ikoranabuhanga, amazi, ingufu, serivisi inoze n’ibindi. Bufasha mu kuzamura ubukungu butagira inenge no kubyaza umusaruro ibikoresho bike bihari.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|