U Rwanda rurishimira ibyo rumaze kungukira muri Commonwealth

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane (MINAFFET), iratangaza ko u Rwanda rwishimira ibyo rumaze kungukira mu kuba umunyamuryango wa Commonwealth (ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza), mu myaka 14 rumazemo.

Ni nyuma yaho ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu 53 by’ibinyamuryango bya Commonwealth, kwizihiza umunsi Mukuru mpuzamahanga wahariye uwo muryango, uzwi nka Commonwealth Day.

Ibirori byo kwizihiza uwo munsi, byabareye muri Kigali Convention Center, byari byitabiriwe n’abagize Guverinoma hamwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bari biganjemo ababarizwa mu bihugu byibumbiye muri uyu muryango.

Bahuriye mu biganiro byateguwe na MINAFFET, byibanze cyane cyane ku ndangagaciro n’iterambere rya Commonwealth.

Minisitiri Prof Nshuti Manasseh, mu kwizihiza umunsi mukuru wa Commonwealth
Minisitiri Prof Nshuti Manasseh, mu kwizihiza umunsi mukuru wa Commonwealth

Uwo muryango ugizwe n’ibihugu 54 bituwe n’abaturage basaga Miliyari 2.5, aho urubyiruko rwihariye 60% by’umubare wose w’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko u Rwanda hari byinshi rwishimira mu kuba umunyamuryango wa Commonwealth.

Yagize ati “Kuba umunyamuryango hari byinshi twungukiyemo, cyane cyane imigenderanire hagati yacu n’ibihugu 54 igenda neza, guhura tukaganira ku byo bungutse natwe tukiyubakamo, tukabigiraho, ubuhahirane, ibyo tujyanayo cyangwa tuvanayo. Hari kandi koherezayo abanyeshuri bakigira kuri buruse zabo tutabonaga mbere, gushaka akazi ku bana b’Abanyarwanda nabyo amarembo yarakinguye”.

MINAFFET ivuga ko ikibazo gihari ari uko Abanyarwanda bataramenya akamaro n’amahirwe, byo kuba muri uwo muryango, ngo bayabyaze umusaruro.

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa biga muri Gashora Girls, bavuga ko kuba abantu batuye mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth, abari hejuru ya 60% ari urubyiruko, ari amahirwe akomeye kuri bo, bashobora kubyaza umusaruro.

Neila Yvonne Uwera wiga mu mwaka wa Gatandatu, avuga ko amahirwe ahari menshi kuko kuba batumirwa mu biganiro, bibafasha kugira byinshi bageraho.

Ati “Amahirwe ya mbere Commonwealth itanga ahandi utabona, ni ayo urubyiruko rushobora kuvuga icyo rushaka kandi bakakibona, niba 60% ari urubiruko ntabwo wakumva ko hazaba iterambere batagize icyo bakora”.

Isimbi Manzi Stacy wo mwaka wa gatandatu Ati “Niba umuntu runaka ushinzwe ikintu gikomeye muri Commonwealth, akubwiye ngo urubyiruko rurashoboye, nawe uzumva ko ushoboye ayo mahirwe uyafite”.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon. Emmanuel Bugingo, avuga ko kuba u Rwanda aricyo gihugu cya mbere kigiye kwakira inama ya CHOGAM, ku mugabane wa Afurika kuva mu myaka irenga 10 ishize, ari uko igihugu cyagaragaje ko gishoboye mu ruhando mpuzamahanga.

Ati “U Rwanda rufite ubuyobozi bwiza birazwi ku rwego rw’akarere, Afurika ndetse no ku rwego rw’Isi. Dufite igihugu kirimo umutekano, aho abaje baba bumva nta kibazo, nta mpungenge z’umutekano wabo, ikindi hari ibikorwa remezo byangombwa aho inama izabera, abitabiriye inama aho bazacumbikirwa, uburyo bwo kubatwara, byose barabirebye babona u Rwanda rwujuje ibyo bikenewe. Igisobanuro ni ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame”.

U Rwanda rwakiriwe muri Commonwealth muri 2009, bikigira igihugu cya 54 mu bigize uwo muryango, ariko by’umwihariko kiba igihugu cya kabiri cyawinjiyemo kitarakoronijwe n’u Bwongereza nyuma ya Mozambique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka