U Rwanda rurimo kunoza imyubakire ituma abantu bakomeza gutura aho basanzwe batuye
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, avuga ko muri gahunda y’imiturire n’imyubakire, u Rwanda rurimo kunoza umushinga w’imyubakire idasaba kwimura abahatuye, ahubwo abantu bagakomeza gutura aho basanzwe batuye.
Uyu mushinga uri mu biteganywa muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere mu myaka iri imbere (NST2) uzatuma abantu batura aho basanzwe batuye ku buryo ubuzima bwabo budahungabana cyane.
Ibi yabigarutseho mu nama mpuzamahanga y’abahanga mu bijyanye n’imyubakire n’imiturire baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, abazwi nk’Abenjeniyeri. Iyo nama y’iminsi itatu yatangiye tariki 15 Ukwakira 2024, ni ubwa mbere ibereye mu Rwanda. Minisitiri Dr Jimmy Gasore avuga ko kwakira iyi nama ari iby’agaciro ku Rwanda, kuko byerekana isura Igihugu kimaze kubaka mu bijyanye no kwakira Inama, amahugurwa n’ibindi bihuza abantu benshi.
Abitabiriye iyi nama barasangira ubumenyi bafite bukubiyemo ibisubizo by’ibibazo Isi ifite bijyanye cyane cyane n’imiturire iboneye, iterambere ry’inganda, ingufu zo guteka no gucana ziboneye n’ibindi biteza imbere imibereho myiza y’abatuye isi barimo kwiyongera ku muvuduko wo hejuru.
Bararebera hamwe kandi uko bafasha mu kunoza ubwubatsi n’imiturire biganisha ku iterambere rirambye. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yagaragaje ibyo u Rwanda rwakoze n’ibyo ruteganya mu kunoza imiturire.
Yagize ati “Imiturire ni ikibazo kimaze igihe hano mu Rwanda tugerageza ibintu bitandukanye, twahereye kuri IDP Model Villages (Imidugudu y’Icyitegererezo), tugera aho dufasha abantu mu bikorwa remezo kugira ngo bakore Imidugudu, ariko byose ntibyagiye biza ku bwinshi no ku giciro kijyanye n’iby’Abanyarwanda bakeneye. Uyu munsi rero umushinga turimo gushyira imbere ni umushinga wo gutuza abantu aho basanzwe batuye, tuwita ‘Rehousing’ aho turimo kuwukora cyane ku gice cya Mpazi hagati ya Kimisagara na Cyahafi.”
“Uriya mushinga urahendutse, inzu usanga ikiguzi cyo kuzubaka cyaragabanutse cyane, ukaba ari umushinga utuma abantu batura aho basanzwe batuye ku buryo uwari ufite iseta wenda adoderamo inkweto aguma aho, ubuzima bwabo ntibuhungabane cyane.”
Yongeyeho ati “Ndetse n’ikibazo twagiraga rimwe na rimwe ugasanga umuntu yari afite inzu ya miliyoni umunani, wazimuha akabura uko abona iyindi nzu. Twabisimbuje noneho kujya tumuha inzu, n’iyo agaciro kaba karenzeho gato ariko akagumana inzu, bityo umuryango ntubure aho utura. Ni wo mushinga turimo gushyiraho imbaraga muri iyi myaka itanu iri imbere, tukaba turimo kugerageza gukorana n’abikorera, n’abashoramari kugira ngo twongere noneho umubare w’Abanyarwanda tugeraho kuri uwo mushinga w’imiturire.”
Ubu buryo burimo gukoreshwa mu gutuza neza abaturage baturiye ruhurura ya Mpazi mu Karere ka Nyarugenge butangwaho urugero mu gukemura ikibazo cy’imiturire, aho imiryango nk’irindwi ishobora gutanga ubutaka bwayo bukubakwaho amazu meza ageretse, ashobora guturamo imiryango nka 20. Ibi bifasha mu gutura mu nzu nziza zijyanye n’icyerekezo, abantu ntibimurwe ahubwo bakaguma mu gace bari basanzwe batuyemo, abanyeshuri bagakomeza kwiga aho bigaga n’abari bafite imirimo hafi aho bakayikomeza.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, avuga ko mu yindi mishinga minini y’ubwubatsi u Rwanda rwashyizemo ingufu muri iyi minsi izazana impinduka mu iterambere, irimo Sitade Amahoro yavuguruwe, umushinga w’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III ndetse na Nyabarongo II, umushinga wo gukusanya amazi yanduye agatunganywa, n’iyindi.
Ati “Iyi mishinga yose rero, iyo wakiriye Abenjeniyeri barenga 1000 bavuye hirya no hino ku Isi, duhana ibitekerezo tukungurana n’ubumenyi, bikadufasha mu kuyishyira mu bikorwa. Icyo bivuze kuri twebwe abashinzwe ibikorwa remezo, ni ukongera cyane cyane ubumenyi, kongera inararibonye dusanganywe mu Gihugu tureba ibyo abandi bakora. Ibyo byose birafasha mu kuzamura urwego rw’ubwubatsi n’urwego rw’ibikorwa remezo mu Gihugu.”
MININFRA irateganya kwagura imikoranire n’Urwego rw’Abenjeniyeri mu Rwanda
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ivuga ko mu ngamba ifite harimo guteza imbere ubumenyi nk’ikintu cy’ingenzi cyane kubera ko Isi ihinduka buri gihe hakaza ubumenyi bushya.
Ni byo Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yagarutseho ati “Dufite gahunda nyinshi harimo gukorana n’ibigo by’uburezi nka Rwanda Polytechnic, ndetse cyane cyane gukorana n’uru rwego rw’Abenjeniyeri kugira ngo duhore tuganira. Hari igihe usanga nko muri Leta dufite ikibazo ariko mu Benjeniyeri harimo abafite ibisubizo. Turimo gushaka gukorana na bo cyane muri bimwe na bimwe twikoreraga nka Leta, kugira ngo mu kuba bahari ari benshi, n’ubumenyi ndetse n’urwego rw’akazi dukora ruzamuke.”
Abenjeniyeri b’abagore mu Rwanda baracyari bacye
Imibare y’Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda (The Institution of Engineers Rwanda – IER) igaragaza ko uru rugaga rubarizwamo Abenjeniyeri b’umwuga basaga 3,500 mu gihe ab’igitsina gore muri bo ari 10% gusa.
Enjeniyeri Dusangwe Redempta ukora muri Kampani y’ubwubatsi yo mu Rwanda yitwa NPD Ltd akaba amaze imyaka 13 muri uyu mwuga, avuga ko abagore n’abakobwa bakiri bacye mu mwuga w’ubwubatsi, icyakora agashima ko umubare wabo ugenda wiyongera biturutse ku ngamba z’Igihugu zo kwita ku iterambere ry’abakobwa n’abagore.
Yagize ati “Uko umugore yari yarasigajwe inyuma no mu bindi, ni nako no mu bwubatsi yari yaragiye asigara inyuma. Ariko ubu urebye mu masiyansi dufitemo abakobwa n’abadamu benshi, ntekereza ko ari na ko abiga iby’ubu injeniyeri biyongera. Icyakorwa ni ugukomeza kubashishikariza. Nk’ubu nkatwe tugira igihe tukamanuka mu mashuri yisumbuye muri ba bandi barimo kwiga za siyansi tukabereka ibyiza by’ubwenjeniyeri, kugira ngo ya myumvire ya kera yo kuvuga ngo nta mugore wubaka ihinduke, tukabereka ko tubishoboye, ko tubikora kandi bikagenda neza.”
Enjeniyeri Dusangwe Redempta avuga ko inama nk’iyi icyo bayitezeho nk’abakobwa n’abagore ari ukunguka ubumenyi, kumenya aho ‘Engineering’ iva n’aho ijya, ibibazo Isi ifite, n’umusanzu wabo mu kubikemura bafatanyije n’abandi. Biteze no kumenya abateye imbere ikoranabuhanga rishya bakoresha, kugira ngo bahugurane, basangire ubumenyi, bityo bashobore kubaka ibikorwa remezo birambye.
Mu busanzwe Abenjeniyeri babarizwa mu nzego zitandukanye zirimo ubukanishi (mechanical engineering), amashanyarazi (electrical engineering), ubwubatsi bw’imihanda n’ibindi bikorwa remezo (civil engineering), ikoranabuhanga (software engineering), itumanaho (telecommunication engineering), ubumenyi bw’ibijyanye n’indege (aerospace engineering), n’ibindi.
Ohereza igitekerezo
|