U Rwanda ruri mu bihugu bifite amashanyarazi ahendutse (Raporo)

U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ibihugu 30 ku rwego rw’isi bigeza amashanyarazi ku baturage ku biciro biri hasi cyane, nk’uko byerekanwa na raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’urubuga rwo kuri murandasi kabuhariwe mu makuru arebana n’isoko n’abaguzi (Statista.com). Ibindi bihugu byo muri Afurika biri kuri urwo rutonde ni Ghana, Afurika y’Epfo, na Kenya.

Iyo raporo yashingiye ku nyigo yakozwe muri Kamena 2022 ku bihugu 30 byo hirya no hino ku isi, hanyuma ku Rwanda igaragaza ibigo byita ku buzima byishyuraga 186FRW kuri kilowatt mu isaha (kWh), abacuruzi bato bakishyura 134FRW kuri kWh, abakora ubucuruzi buciriritse bagatanga 103FRW kuri kWh, inganda n’ibigo by’ubucuruzi binini bikishyura 94FRW kuri kWh.

Iyi ntambwe y’ingenzi u Rwanda rwateye, ikomoka ku nzira rwahisemo yo gushyira imbaraga mu ngufu z’amashanyarazi n’ishoramari rwashyize mu bikorwa remezo bitanga ingufu z’amashanyarazi by’umwihariko izikomoka ku mirasire y’izuba zimaze gusakazwa hirya no hino.

Kuba mu Rwanda hari amashanyarazi ahendutse kandi byafashije abikorera kunoza akazi, bifasha mu guhanga imirimo mishya, bigira n’uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Kugira ngo Abanyarwanda bose babashe kubona amashanyarazi adahenze kandi yizewe, nk’uko ari yo ntego igihugu cyihaye, guverinoma ikomeje gushyira imbere ishoramari mu bikorwa remezo by’ingufu z’amashanyarazi, harimo no kwagura imirongo y’amashanyarazi ku rwego rw’igihugu no kongera ubushobozi bw’inganda z’amashanyarazi zisanzwe zihari.

Intego igihugu gifite kuri ubu iteganya ko 100% by’ingo bizaba bifite amashanyarazi mu mwaka wa 2024, harimo 70% zizaba ziwufatira ku nsinga z’amashanyarazi na 30% zizaba zikoresha ukomoka ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amashanyarazi arahenze bikabije kuko nge nishyura 303fr kuri kw 1 ...biriya biciro sinzi aho mwabivanye...

Anastase yanditse ku itariki ya: 5-04-2023  →  Musubize

Ibipimo akenshi ntibivuga ukuri yuko byagombye gushyirwa hamwe n’ibindi bintu mu buzima bw’abaturage. Amashanyarazi mu Rwanda arahenze cyane ukurikije aho umuturage avana. Urugero: umuturage wo hasi muri Finland cyanga Norway abona nibura amayero (euro) 40 ku munsi (Ni 40.0000 Frw). Atanze euro 1 (500 Frw) ntacyo byahungabanyaho ubuzima. Nonese umuturage mu Rwanda uhingira 1000 Frw ku munsi, yatanga 200 Frw ntahungabane? Aho twavuga ngo mu Rwanda amashanyarazi arahendutse ariko sibyo yuko umuturage atayigondera. Niyo mpamvu mu Rwanda ntawe ukoresha amashanyarazi mu guteka n’ibindi. Amashanyarazi arahenda cyane ugereranyije n’aho abaturarwanda bavana.

Umurerwa Alice yanditse ku itariki ya: 28-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka