U Rwanda ruri gutanga ibisobanuro kuri raporo yakozwe na UN
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku kicaro cy’umuryango w’abibumbye aho atanga ibisobanuro kuri raporo yakozwe n’impugucye z’uyu muryango ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe urwanya Leta ya Kongo.
U Rwanda rugiye kwisobanura nyuma yo gutera utwatsi iyi raporo kuko ruvuga ko yakozwe ibogamye. Impugucye zakoze iyi raporo ntizigeze zibaza u Rwanda ngo nibiba ngombwa rutange ibimenyetso ko nta ruhare rufite mu ntambara ibera muri Kongo ahubwo zagendeye ku byo zahawe na Leta ya Kongo gusa.
Minisitiri Mushikiwabo agiye gutanga ibisobanuro bisanga inyandiko u Rwanda rwari rwatanze inyomoza ibimenyetso izi mpugucye zari zatanze.
Mu kwisobanura kuri iyi raporo kandi bitezweho ko hazagaragazwa ikibazo cy’umwe mu mpugucye u Rwanda rucyemanga imikorere kuko asanzwe agaragaraho ibikorwa byo gushyigikira umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.
Uwitwa Steve Hege ukuriye impuguke zakoze raporo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 yanditse inyandiko yitwa Understanding The FDLR in RD Congo muri 2009 bigaragara ko ayishyigikiye.
Biteganyijwe ko Minisitiri Mushikiwabo agaragaza n’ibitaragenze neza mu gukora iyo raporo cyane cyane ibimenyetso byatanzwe bitari byo birimo imyambaro ya gisirikare M23 ikoresha, ibyangombwa bitari byo, amakuru atari yo hamwe n’intwaro zivugwa.
Inner City Press, ikinyamakuru gikora ubucukumbuzi kuri raporo z’umuryango w’abibumbye kivuga ko kwisobanura k’u Rwanda bishobora gukuraho urujijo ku ruhare ruregwa mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo.
Iki kinyamakuru kandi kivuga ko umuryango w’abibumbye wakiriye neza icyemezo cya M23 cyo kureka uyu muryango ukajya gutanga imfashanyo mu gace ukoreramo nk’uko byatangajwe na Valerie Amos ushinzwe ibikorwa byo gutabara mu muryango w’abibumbye.
Iki kinyamakuru kandi kivuga ko hari amakuru avuga ko MONUSCO hamwe n’ingabo za Leta ya Kongo bari kugirana imishyikirano n’ubuyobozi bwa Mai-Mai kugira ngo batifatanya na M23.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|