U Rwanda ruri gushyira impunzi mu bwisungane mu kwivuza
U Rwanda rushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje hakurikijwe inama yo ku wa 20 Nzeri 2016, i New York, yarebaga uburyo bwo kwinjiza ubuzima bw’impunzi mu iterambere ry’igihugu mu burezi, umurimo, ingufu n’isuku n’isukura, ibikorwa remezo n’ibidukikije, kurinda no gushaka ibisubizo n’ubuvuzi.

Inteko Rusange ya Sena ubwo yatangizaga igihembwe cya kabiri ku wa Gatatu tariki 5 Gashyantare 2025, yasuzumye raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku byo igihugu cyagezeho muri urwo rwego.
Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja Perezida w’iyi Komisiyo yavuze ko 100% by’abanyeshuri b’impunzi bari muri gahunda y’uburezi bw’u Rwanda.
Hubatswe kandi ibyumba by’amashuri 878 byigamo impunzi n’Abanyarwanda ndetse n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVETs) 6.
Impunzi ziba mu mujyi nazo, hamwe n’abanyeshuri biga baba mu bigo bari muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Ikindi, mu nkambi zose hubatswe nibura ikigo kimwe cy’ubuvuzi, ku buryo ubu hatangiye gahunda yo gushyira impunzi zose mu bwisungane mu kwivuza (CBHI).
Abasenateri bagaragarijwe kandi uburyo Leta y’u Rwanda yatanze hegitari 136,8 aho impunzi n’Abanyarwanda bagera ku 4,470 bahingira hamwe binyuze muri za Koperative bahuriyeho mu turere twa Gatsibo, Kirehe, Gisagara na Nyamagabe.
Hari kandi amakoperative y’ubucuruzi, ubworozi, ubukorikori, bagiye bahabwa n’inkunga zitandukanye zibafasha kwihangira imirimo.
Mu Karere ka Gisagara bubatse uruganda rutunganya ifu y’ibigori (Maize milling plant-Gisagara).

Abasenateri bagaragaje ko 64 % by’impunzi zikoresha Gazi mu nkambi ya Mahama, Mugombwa.
Ingo zikoresha ingufu z’imirasire ni 9,725, amatara yo ku muhanda akoresha imirasire y’izuba ni 815.
Mu rwego mpuzamahanga, igipimo cy’amazi umuntu agenerwa ku munsi ni litiro 20. Hagendewe kuri icyo gipimo inkambi zifite amazi ahagije: Mahama ni litiro 21 ku munsi ku muntu; Kiziba ni litiro 28; Nyabiheke ni 20; Mugombwa ni 23; Kigeme ni 15.
Mu rwego rw’Isuku inkambi zose zifite ibimoteri bihurizwamo imyanda ndetse bafite n’ubwiherero n’ubwogero.
Ohereza igitekerezo
|