U Rwanda ruratangira kugenzura ikirere cyarwo cyose bitarenze umwaka wa 2022

U Rwanda ruzatangira kugenzura ikirere cyarwo cyose mu mpera z’uyu mwaka, kuko kugeza ubu, hari igice kimwe kigenzurirwa muri Tanzania, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Uwase Patricie.

Ibi, Uwase yabisobanuye ejo ku itariki 14 Ugushyingo 2022, nyuma y’uko Abadepite basabye Minisiteri y’ibikorwaremezo kugira icyo ivuga ku bijyanye no kuba hari igice cy’ikirere cy’u Rwanda kigenzurirwa mu kindi gihugu.

Depite Rwaka Pierre Claver, yasabye ibisonuro ku bijyanye n’aho gahunda igeze kugira ngo u Rwanda rugenzure ikirere cyarwo cyose, abihereye ku kibazo giherutse kuba, aho Repubulika ya Demokarasi ya Congo iherutse kuvogera ikirere cy’u Rwanda.
Depite Rwanda yagize ati: “Dukeneye kumenya aho bigeze, cyangwa se niba ari byo koko tugiye gushobora kugenzura ikirere cyacu cyose, nk’uko numvise bivugwa mu itangazamakuru”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Uwase Patricie, yasubije ko icyo kibazo cyakemutse ku bufatanye n’Ikigo mpuzamahanga cy’indege za gisivili ‘International Civil Aviation Organization (ICAO)’.
Yagize ati, “u Rwanda rwamaze gusinya amasezerano ajyanye no kugenzura ikirere cyarwo, kandi twamaze guhugura bamwe mu bakozi bacu kujya babikora bari hano. Mu mpera zuyu mwaka tuzaba dushobora kugenzura no gukurikirana ikirere cyacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUZADU HE NAVIDEO

ABAYISENGA yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka