U Rwanda rurakira icyiciro cya kane cy’impunzi zivuye muri Libya ku wa Kane

Icyiciro cya kane kigizwe n’abantu bari hagati ya 80 na100, barimo impunzi ndetse n’abashaka ubuhungiro, bari bari mu gihugu cya Libya, bazagezwa mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020. Aba, bariyongera ku bandi bari barageze mu Rwanda guhera mu mwaka ushize.

Bamwe mu bagize impunzi zavuye muri Libiya zaje mu Rwanda mu bihe bishize
Bamwe mu bagize impunzi zavuye muri Libiya zaje mu Rwanda mu bihe bishize

Gutuza izi mpunzi mu buryo bw’agateganyo mu Rwanda, biteganyijwe mu masezerano yiswe "Emergency Transit Mechanism - ETM”, yo gucumbikira impunzi mu gihe gito, yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Guverinoma y’u Rwanda, igomba kwishingira umutekano ndetse n’imibereho myiza y’izo mpunzi, mu gihe hategerejwe igisubizo kirambye. Ibi ni ibyatangajwe na Minisiteri ishinzwe Ibiza mu Rwanda, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Izo mpunzi, zizacumbikirwa mu nkambi "Emergency Transit Center", iherereye i Gashora mu Karere ka Bugesera.

U Rwanda, rumaze kwakira impunzi, ndetse n’abandi basaba ubuhungiro bahunga intambara zibera mu duce tumwe twa Eritrea, Sudan, Somalia ndetse na Ethiopia, bagera kuri 306. Muri bo, abagera kuri 121 bakaba baramaze koherezwa mu bihugu nka Sweden na Canada, naho abagera ku 185 bakaba bakiri mu nkambi i Gashora. Iyi nkambi, ifite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 500.

Mu mwaka wa 2017, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira impunzi zigera ku bihumbi 30 ku buryo bw’agateganyo, mu gihe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika yunze Ubumwe ugishakisha igisubizo kirambye.

Mu kwezi kwa Kamena 2020, UNHCR yashimiye Leta y’u Rwanda ndetse n’abaturage bayo, ku bufatanye n’ubumuntu bagaragaje, ku mpunzi zisaga ibihumbi 150 bakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hahahhh mumfashe guseka ! Izi nzererezi ntago muzizi isi yose zarayizengurutse ! Muzakira muruhe ngo uburayi ngo america !! Muzababaze niba bashaka ubuhungiro mu Rwanda! Bazababwira ngo oya! Erega afrika turayizi twese abategetsi baraturya duhora dukennye.aba bose barashaka imibereho myiza nkiyo muri america ya ruguru no mu burayi bw.iburengerazuba nothing else ntimugate igihe muzana impunzi economique nkizi natwe dukeneye kubaho nimuduhe ibyo mutugomba tubeho neza nawe se uti nzanye impunzi ...nzaba ndeba

Luc yanditse ku itariki ya: 19-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka