U Rwanda ruragaragaza uko DRC ihembera ingengabitekerezo ya Jenoside amahanga arebera
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, hagamijwe gutsemba ubwoko bw’Abatutsi batuye muri icyo Gihugu.
Ibi ni ibyagarutsweho mu kiganiro ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19, cyagaragaje aho Igihugu cyavuye, aho kigeze n’aho giteganya kugera mu mibereho, imibanire n’imiyoborere.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana yagarutse ku buryo DRC, ikomeje umugambi wo guhembera amacakubi binyuze mu mbwirwaruhame z’abayobozi bakuru no kwica Abatutsi mu bice bimwe by’icyo Gihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda agaragaza ko Ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ifite imizi kuva mu myaka ya 1980 aho ubutegetsi bw’u Rwanda na Congo bwanashinze Ishyirahamwe ryiswe (Magrivis) mu duce twa Rucuru na Masisi hagamijwe kwica Abatutsi.
Minisitiri Bizimana avuga ko hahise higishwa ingengabitekerezo ishingiye ku ivangura kuva icyo gihe kugeza na n’ubu, dore ko kugeza uyu munsi u Rwanda rucumbikiye Abanyekongo basaga ibihumbi 100, birukanwe muri DRC ariko amahanga akaba arebera ntacyo akora.
Agaragaza ko DRC yo ibyita ko abo ari Abanyarwanda basubiye iwabo, nyamara barameneshjwe n’icyo Gihugu ku bufatanye n’Interahamwe zari zimaze guhungirayo.
Agira ati, “Nk’uko mwabyibukije ejo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ikibabaje ni uko Imiryango mpuzamahanga ikomeje kurebera icyo kibazo, kugeza ubu abasaga ibihumbi 100 bakaba bari mu Rwanda mu nkambi zitandukanye z’impunzi mu Rwanda”.
Ingengabitekerezo ya Jenoside yongeye kwaduka ku mbuga nkoranyambaga
Minisitiri Bizimana avuga ko ubu hirya no hino muri DRC Ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa, mu buryo bw’amagambo avugirwa ku mbuga nkoranyambaga bise (Tutsi Phobia), ndetse hakanumvikaba abayobozi bakuru b’Igihugu bayakoresha birengagije amasomo Isi ifatira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yemeje n’Umuryango w’Abibumbye (ONU).
Minisitiri Bizimana vuga ko muri Kamena 1998 uwitwa Yerodia Ndomabasi, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, yashishikarije Abanyekongo gutsemba Abatutsi baba Abanyarwanda cyangwa Abanyekongo akoresheje amagambo, asa neza n’ayakoreshwaga kuri Leta ya Habyarimana yo gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.
Yagiraga ati, “Abatutsi kuri twe ni nk’umwanda ni udukoko duto twitwa (vermines) dutera indwara abantu tugomba kuturimbura dukoresheje uburyo bwose n’ingamba zidasanzwe, ku ruhande rwacu twahisemo gukoresha umuti ushobora kwica no kurandura burundu utwo dukoko”.
Minisitiri Bizimana agaragaza ko amagambo ya Ndombasi wapfuye ataragezwa imbere y’ubutabera kubera gukingirwa ikibaba na DRC, asa neza n’ayakoreshwaga kuri radio RTLM yabibaga urwango avuga ko Abatutsi ari inyenzi, inzoka, inda n’andi abambura ubumuntu ngo babone uko bicwa.
Agira ati, “Iyo ni nayo ngengabitekerezo abategetsi b’ubu ba DRC bakomeje kwigisha, iteye kimwe n’iy’ingabo z’u Rwanda za cyera, mu nyandiko zo mu 1992 zashimangiraga ko Umututsi wese uba mu Rwanda no hanze yarwo ari we mwanzi w’u Rwanda, kandi ko n’abanyamahanga bafitanye isano nabo cyangwa bateye kimwe nabo ari abagambanyi”.
Minisitiri Bizimana yibukije abitabiriye Umushyikirano ku nshuro ya 19 ko hari abari abanyapolitiki kuri Leta ya Habyarimana bakoze Jenoside, binyuze mu kuyishishikariza Abaturage kandi bahamwe n’ibyaha bya Jenoside, kandi ko bikwiriye kubera isomo abokomeje gukinisha ubukangurambaga bwa Jenoside.
Amafoto: Eric Ruzindana/Kigali Today
Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024
- Abahanzi bavuga iki ku kuba batumirwa mu nama za Politiki bagasusurutsa abazitabiriye?
- Ibibazo abaturage babajije Perezida Kagame mu Mushyikirano n’uburyo yabisubije
- Perezida Kagame yageneye ubutumwa abafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda
- Umubyibuho usigaye ari ikimenyetso cy’indwara zitandura
- Iby’ingenzi byaranze #Umushyikirano2024 (Amafoto +Videwo)
- Nyanza: Urubyiruko rwo ku Mayaga rwifuza kwegerezwa ‘YEGO Center’
- Perezida Kagame yanenze abayobozi bakorana batavugana
- Kurya kabiri ku munsi byari amateka - Ubuhamya bwa Harerimana Emmanuel ubu ufasha abandi
- Kugira ngo icupa rimwe ry’inzoga rive mu mubiri bisaba amasaha 16 - Impuguke
- Amajyaruguru: Ibikorwa remezo byubakwa ntibirangire bidindiza iterambere
- Ruswa n’amarozi biri mu byaciye Perezida Kagame ku bibuga by’umupira w’amaguru
- Burera: Urubyiruko rwagaragaje ikibazo cy’uko rutagira agakiriro
- Sinigeze ngira inzozi zo kuzaba Minisitiri – Minisitiri Dr Utumatwishima
- Imanza za Gacaca zagize uruhare mu kuzamura ubumwe bw’abanyarwanda - Minisitiri Bizimana
- Mu Rwanda hategerejwe imbangukiragutabara zigera kuri 200 - MINISANTE
- Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi bwo gupima indwara zitandura
- Hari abifuza ko no mu bworozi hashyirwamo Nkunganire
- Leta y’u Rwanda izakemura ikibazo cy’abanyeshuri bigaga muri Ukraine
- Ibintu byo kujya baducyurira indagara turashaka kubirandura - Minisitiri Musafiri
- Mu Rwanda hasigaye hatangirwa ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko no kubaga umutima
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|