U Rwanda ruracyarimo kuganira na RDC ku ikoreshwa rya Jeto - MINALOC

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu iratangaza ko u Rwanda rumaze iminsi mu biganiro n’igihugu cya Repabulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku ikoreshwa rya jeto ku bantu bambuka umupaka bahaturiye.

Ubusanzwe abaturage baturiye imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi, bya Uganda na RDC, ni ukuvuga abatuye mu mirenge ihana imbibi n’ibyo bihugu, iyo bashakaga kwambuka umupaka bakoreshaga udupapuro duto ari two jeto, tuba duteyeho kashe, bahabwaga n’inzego z’ubuyobozi, ariko ku bwumvikane bw’ibihugu byombi.

Nyuma ku ruhande rwa RDC kuko ari na wo mupaka w’ubutaka wari usigaye ukora wonyine, jeto zaje gukurwaho ku mpamvu abaturage batasobanuriwe, abawukoresha basigara basabwa Pasiporo cyangwa Laisez-Passer.

Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, imipaka yose yo ku butaka ihuza u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi yafungurwaga, hamwe na hamwe hagaragaye abaturage bangiwe kwambuka, bakoresheje jeto nk’uko bari basanzwe bazikoresha.

N’ubwo imipaka yafunguye ariko abaturiye ihuza u Rwanda na RDC by’umwihariko, abakoresha uzwi nko kuri Petite Barrière, ubwo bageragezaga kwambuka ntibigeze bemererwa bakoresheje jeto.

Agaruka ku birimo gusabwa abambuka imipaka y’ubutaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yanakomoje ku ikoreshwa rya jeto, avuga ko ari ibintu bisaba kumvikanwaho n’impande z’ibihugu byombi.

Ati “Ibijyanye na jeto byo, ari ku mupaka wacu na Uganda no ku mupaka wacu na Congo aho bikoreshwa, ubundi ni ibintu byumvikanwaho. Ni ukuvuga ngo umuntu azanye agapapuro gasanzwe, kabanza kumvikanwaho hagati y’inzego z’abinjira n’abasohoka, kubera ko ako gapapuro kameze gutyo, ntabwo kaba gafite umutekano 100% kuko katameze nka Pasiporo ushobora kureba mu buryo bw’ikoranabuhanga”.

Akomeza agira ati “Ku ruhande rwa Congo tumaze igihe tubisaba, ariko ubu baracyakoresha Laisez-Passer na Pasiporo, ariko twari twarabisabye, no mu rugendo twakoze mu gihe cyashize, twari twarasabye ku ruhande rwa Congo ko bazemera ko izo jeto ziba arizo zikoreshwa. Ibyo ni ukubera ko arizo abaturage benshi bambuka buri munsi bakoresha, kuko hari n’ushobora kwambuka gatatu ku munsi, rero ntabwo yajya gusaba visa buri uko agiye kwambuka, tukumva ko abaturage babyumva muri ubwo buryo”.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Kuba u Rwanda rwafunguye umupaka warwo uruhuza n’u Burundi ariko ku ruhande rw’icyo gihugu bakaba bataremererwa kwambuka, nabyo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabigarutseho.

Ati “Ku ruhande rw’u Burundi ntabwo barafungura imipaka, ubwo rero dutegereje ikiza kuvamo. Amakuru twabonye ku bayobozi ku ruhande rw’u Burundi, ni uko bategereje ko nabo hafatwa icyemezo ku rwego rwa Leta”.

N’ubwo ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC, kwambuka ukoresheje jeto bitari byemerwa, ariko ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, hari abambutse bakoresheje indangamuntu nyuma yo guhabwa aka jeto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka