U Rwanda rukeneye Miliyari zisaga 600Frw kugira ngo amashanyarazi agere kuri bose

Hasigaye imyaka ibiri gusa ngo igihe u Rwanda rwari rwihaye cyo kuba rwamaze kugeza amashanyarazi ku baturage bose kigere, ariko ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda (REG), cyavuze ko hakenewe Miliyoni 600 z’Amadolari (asaga Miliyari 612 z’Amafaranga y’u Rwanda), kugira ngo iyo ntego u Rwanda rwihaye ishobore kugerwaho ku buryo bwuzuye.

Kugeza ubu, abaturage bafite amashanyarazi bageze kuri 72 %, mu gihe u Rwanda rwari rwihaye intego yo kuba amashanyarazi yageze ku baturage bose bitarenze itariki 30 Kamena 2024.

Imibare y’uko gukwirakwiza amashanyarazi bihagaze ubu, ndetse n’amafaranga akenewe kugira ngo intego u Rwanda rwihaye izashobore kugerwaho, byagaragajwe kuri uyu wa mbere tariki 27 Kamena 2022, bikozwe n’Umuyobozi mukuru wa REG, Ron Weiss, ubwo abayobozi baturutse muri Minisiteri y’ibikorwa remezo n’ibigo biyishamikiyeho, bitabaga Komite ishinzwe Imari n’iterambere ry’ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena.

Weiss yabwiye Abasenateri ko REG ifite igishushanyo mbonera gisobanutse neza, kigaragaza uko gahunda y’Igihugu yo gukwirakwiza amashanyarazi iteye (national electrification plan ‘NEP’), uko ingo z’Abaturarwanda zizaba zamaze guhabwa amashanyarazi bitarenze impera za Kamena 2024.

Weiss yagaragaje ko gahunda bafitanye na Banki y’Isi, izatuma umubare w’ingo z’Abanyarwanda bafite amashanyarazi uzamuka kuri 80 %.

Yagize ati “Turacyafite icyuho mu bijyanye n’ingengo y’imari, bigatuma bigora kugera ku ntego 100%, ariko turimo kubikoraho.Turimo gusaba inguzanyo ya Miliyoni 600 z’Amadolari, kandi iri mu nzira yo kwemezwa. Iyo nguzanyo izadufasha mu gushyira mu bikorwa imishinga izafasha mu kugeza amashanyarazi ku baturarwanda 100%”.

Weiss yagaragaje ko ingo ziri hamwe mu midugudu, ubusanzwe ari zo zihabwa amashanyarazi hafatiwe ku muyoboro mugari, ariko ko ingo zituye zitatanye, mu gihe kizaza abazituyemo bazasabwa kwimukira mu midugudu kugira ngo bashobora guhabwa amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari. Ubu ngo abayahabwa batuye gutyo ngo bayabona mu buryo bw’agateganyo, bagahabwa adafatiye ku muyoboro mugari.

Weiss yagize ati “Abahabwa ayo mashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, ntabwo baba bafite umuriro uhagije, ariko uwo baba bahawe urabafasha kuko bashobora gusoma, kumurika aho batuye, gushyira umuriro muri za telefoni ndetse no gucuranga za radiyo”.

Senateri Laetitia Nyinawamwiza yavuze ko kuba hari gahunda yo kuba ingo zose zo mu Rwanda, zizaba zabonye umuriro w’amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024, ari ibintu bishimishije, ariko agaruka ku kibazo cy’uko amashanyarazi akomeje kuba ku giciro kiri hejuru.

Yagize ati “Igiciro cy’amashanyarazi kiracyari hejuru ku buryo bigora abaturage”.

Mu gusubiza icyo kibazo, Weiss yagize ati “Turabizi ko ibiciro by’amashanyarazi bikiri hejuru, ariko turakora ibishoboka byose ku buryo hari igihe bizamanuka”, nk’uko byatangajwe na The New Times.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka