U Rwanda rukeneye kongera umusaruro ngo ruhaze isoko rigari
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prudence Sebahizi, avuga ko kugira ngo u Rwanda rubashe guhaza isoko rigari nk’Isoko Rusange rya Afurika (Africa Continental Free Trade Area- AFCFTA), hakenewe kongera umusaruro ku buryo bugaragara.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ukwakira 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza Inama Mpuzamahanga izahuriza hamwe abikorera bo muri Afurika n’abo mu nzego zifata ibyemezo izwi nka ’Biashara Africa’, igamije kwigira hamwe uburyo bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika.
Muri iki kiganiro, Minisitiri Sebahizi yavuze ko kuba u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, uburyo bwo kubaho nk’igihugu buturuka ku kwinjira mu miryango itandukanye nk’iri soko rusange rya Afurika.
Ati “Ni ngombwa ko u Rwanda rwinjira mu miryango nk’iyi. Tutinjiyemo ubwo twaba dushaka kuba ba nyamwigendaho kandi ntabwo dufite ayo mahitamo yo kuba ba nyamwigendaho. Icya kabiri, u Rwanda ni igihugu gito, umubare w’abaturage batuye u Rwanda ntabwo duhagije kugira ngo umushoramari wese washaka kuzana amafaranga ye, akore ubucuruzi cyangwa se ibindi bikorwa by’iterambere muri iki gihugu, abone iryo soko rihagije”.
Minisitiri Sebahizi avuga ko Politiki u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga ari iyo kongera umusaruro mu nzego zose, mu rwego rwo kubasha guhaza isoko rinini nk’iri Soko Rusange rya Afurika.
Agira ati “Nabaha nk’urugero, mu nganda nkeya maze iminsi nsura, inganda zacu inyinshi nta n’ubwo zibasha guhaza isoko ryo mu Rwanda. N’iyo wahera no ku buhinzi, ibyo duhinga tweza hano, ntibibasha guhaza isoko ryo mu Rwanda. Kugira ngo rero dutangire kugemurira isoko nk’iri rigari, ni uko tubasha kongera umusaruro”.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kandi igaragaza ko Isoko Rusange rya Afurika ari uburyo bwiza kuri ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda, kubasha gukora ibikorwa byabo badahangayikishijwe n’isoko ridahagije.
Umunyamabanga Mukuru w’Ubunyamabanga bw’Isoko Rusange rya Afurika, Wamkele Keabetswe Mene, yagaragaje ko ibihugu bikomeje kugaragaza ubushake bwo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho iri soko ndetse no kuyemeza, na cyane ko ubu ibihugu 47 ari byo byamaze kuyasinya no kuyemeza.
N’ubwo bimeze bityo ariko, kugeza ubu ibihugu umunani gusa ni byo byatangiye gucururiza kuri iri soko, muri byo hakaba harimo n’u Rwanda.
Wamkele Mene ati “Nk’uko mubibona, hari umuvuduko ushimishije w’ibihugu mu kwemeza amasezerano ashyiraho AFCFTA. Hari ubushake bwa politiki ndetse n’umurongo uhamye w’amategeko, ku buryo ari ibintu byo kwishimira”.
Uyu muyobozi kandi avuga ko mu bindi bishimira harimo kuba abikorera bo ku Mugabane wa Afurika baratangiye kumva akamaro k’iri soko, akavuga ko ndetse hari n’abaturuka mu bihugu bitaremeza aya masezerano ariko bagaragaza inyota yo kwinjira kuri iri soko.
Ati “Mu by’ukuri mu bice byinshi, abikora bafite inyota kurusha na za Guverinoma zimwe, ndetse bifuza ko ibintu byihuta kurushaho. Turabishima cyane”.
Biteganyijwe ko iyi Nama Mpuzamahanga izatangira imiromo yayo ku wa Gatatu tariki 09 Ukwakira, ikazasozwa ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.
Bimwe mu bizibandwaho harimo guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse, kuganira ku bigo by’ubucuruzi biyobowe n’abagore ndetse n’ibiyobowe n’urubyiruko.
Ohereza igitekerezo
|