U Rwanda rugomba kongera umuvuduko mu kurwanya ruswa – Transparency International

U Rwanda rurashimirwa intambwe rugenda rutera mu gukumira no kurwanya ruswa, ariko ngo ruracyafite intambwe ndende rugomba gutera ngo ruyirandure burundu.

Mupiganyi Appolinaire Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International
Mupiganyi Appolinaire Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane tariki 22 Gashyantare 2018 n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, ubwo uyu muryango wamurikaga raporo y’ubushakashatsi Transparency International yakoze ku buryo ibihugu bihagaze mu kurwanya ruswa mu mwaka wa 2017.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bihugu 180 birimo n’u Rwanda, bukaba bushyira ibihugu ku gipimo kiri hagati ya 0 na 100. Igihugu kiri muri 0 kiba cyaramunzwe na ruswa mu gihe ikiri mu 100 kiba kitarangwamo na ruswa.

Raporo y’ubwo bushakashatsi igaragaza ko u Rwanda ruri ku gipimo cya 55 ku ijana, rukaba ari urwa 48 ku bihugu 180 byakoreweho ubushakashatsi.

Mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ruza ku mwanya wa gatatu rusangiye na Cap Vert, uyu mwanya n’ubundi ukaba ari wo rwariho mu mwaka wa 2016.

Gusa ariko rwagabanyijeho imyanya ibiri ku rwego rw’isi kuko ubu ruri ku mwanya wa 48 mu gihe muri 2016 rwari ku mwanya wa 50.

Mupiganyi yavuze ko ari ibintu byiza, ariko agashimangira ko hagikenewe kongera umuvuduko mu kurwanya ruswa kuko igihari.

Yagize ati “Ruswa irahari nk’uko byagaragajwe no ku rwego rw’isi irahari, turacyafite intambwe yo gukora. Umwanya dufite ntituwishimiye ariko imbaraga zigenda zishyirwamo ku musaruro tugeraho n’ubwo tuzi neza ko hakiri byinshi byo gukora”

Kuzamura inota rimwe mu kugabanya ruswa ngo bizamura umusaruro mbumbe w’igihugu nibura ku gipimo cya 0.5% nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje.

N’ubwo leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu gukumira no kurwanya ruswa, umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, Musangabatware Clement, yavuze ko hakiri imbogamizi ikomeye y’uko abanyarwanda babarirwa muri 85% batagaragaza amakuru ya ruswa ngo abayitanze n’abayiriye bakurikiranwe.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2018
Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2018

Hari amakuru yakunze kuvugwa ko kudatanga ayo makuru byaba bituruka ku kuba hari abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu barya ruswa bikarangira badakurikiranwe.

Umuvunyi wungirije yavuze ko abo bayobozi “[ba minisitiri n’abanyamabanga ba leta muri za minisiteri] ntaho bahurira n’imicungire y’umutungo n’ubwo baba bafite uburyo bakurikirana.

Gusa n’ugaragaye muri ruswa ngo arakurikiranwa kuko urwego rw’umuvunyi rufite ishami ryihariye rikurikirana imyitwarire y’abo bayobozi”

Mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu rusangiye na Cap Vert, rukabanzirizwa na Botswana n’ibirwa bya Seychelles.

Igihugu cya Nouvelles Zelande kiri ku gipimo cya 89 na Danemark iri ku cya 88 ni byo biza ku isonga mu kurwanya ruswa, naho Syria iri ku gipimo cya 14, Soudan y’amajyepfo iri kuri 12 na Somalia iri ku gipimo cya 9 ku ijana bikaza ku myanya ya nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Transparency, muzabanze mwihereho murebe imitangire y$akazi iwanyu ndetse n’amasoko.

kobwa yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka