U Rwanda rugiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ahuza abapolisi kabuhariwe

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe gutabara aho rukomeye rizitabira amarushanwa ahuza andi mashami y’abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, azabera I Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Aya marushanwa azwi nka UAE Special Weapons And Tactics (EU SWAT Challenge 2023), ni ubwa mbere u Rwanda ruzaba ruyitabiriye.

Iri rushanwa biteganyijwe ko rizahuza amatsinda 63 aturutse mu bihugu 33 biturutse hirya no hino ku isi harimo ibihugu bitanu byo ku mugabane wa Afurika.

Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, Visi-Perezida akaba na Minisitiri w’intebe wa UAE akaba n’umuyobozi w’umujyi wa Dubai biteganyijwe ko ariwe uzafungura aya marushanwa ategerejwe kuva ku ya 20 kugeza ku ya 24 Gashyantare 2023.

Ibihugu bizitabira iri rushanwa, bizahatana mu byiciro bigera kuri bitanu birimo gutabara abafashwe bugwate, kugaba ibitero simusiga ku mwanzi no gutabara abapolisi bakomeretse. Bazasuzuma ubushobozi abapolisi bafite mu bijyanye no gukoresha intwaro, amayeri n’ubunyamwuga.

Maj. Gen Abdullah Ali Al Ghaithi, Umuyobozi w’ishami rusange rishinzwe umutekano muri Polisi ya Dubai, aganira n’itangazamakuru yavuze ko aya marushanwa agamije gufasha abapolisi bayitabira kungurana ubumenyi hagati yabo.

Yagize ati: “Iri rushanwa ni amahirwe adasanzwe yo kungurana ubumenyi n’ubunararibonye ku makipe akomeye yitwaye neza ku isi.”

Yavuze ko hazatangwa ibihembo bya buri munsi ku makipe yitwaye neza, mugihe igihembo nyamukuru kingana n’amadorari ibihumbi 70, naho agera ku bihumbi 170 by’amadorali ariyo azaba ahatanirwa muri rusange.

Maj Gen Abdullah yavuze ko amakipe n’ibihugu byinshi bifuza kwitabira aya marushanwa kubera izina rikomeye amaze kubaka. Ashimangira ko intego nyamukuru ari ukungurana ubumenyi no kwigira ku bakoze ibikorwa byiza.

Aya marushanwa akazahuzwa n’inama mpuzamahanga ya Polisi izabera I Dubai.

Umwaka ushize, ibihugu 3 by’Afurika byonyine nibyo byitabiriye EU SWAT Challenge, birimo Afurika y’Epfo, Kenya na Nijeriya. Afurika y’Epfo niyo yaje hafi ku mwanya wa 13, Kenya iza ku mwanya wa 17 naho Nigeria isoreza ku mwanya wa 28 ku makipe 33 yari yitabiriye.

Ibihugu bya Afurika bizitabira aya marushanwa ni Afurika y’Epfo, Kenya, Nigeria, Maroc, Libya ndetse n’u Rwanda.

Ibindi bihugu biteganyijwe kwitabira aya marushanwa ni Amerika, Rusia, UAE, Brazil, Espagne, Hong Kong, Saoudi Arabia, Serbia, Vietnam, n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose. Nibyiza kwitabira eu challenge kuko RNP izigiramo byi byinshi bizadufasha gucunga umutekano wurwanda. Nibyabo

Danny habyarimana yanditse ku itariki ya: 16-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka