U Rwanda rugiye kuziba icyuho cya toni z’ibigori zirenga ibihumbi 200
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko kuba igihingwa cy’ibigori gisigaye ari kimwe mu bihingwa by’ibanze, Leta y’u Rwanda igiye kuziba icyuho cya toni zirenga ibihumbi 200 zigiye gutumizwa mu mahanga.

Iyi Minisiteri ivuga ko igihe kigeze kugira ngo uko byakorwaga mu buhinzi n’ubucuruzi bw’ibigori bihinduka, bikanagendana no kongera umusaruro ndetse no kugira henshi bibikwa.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Prof Jean Chrysostome Ngabitsinze, avuga ko bagomba guhindura imikorere ku bijyanye n’ibinyampeke cyane cyane ibigori.
Ati “Ububiko bwo burahari, na bwa bundi bwifashishijwe muri Covid-19, mu minsi yashize nabwo bwarifashishijwe kugira ngo dutunganye ibiciro, ariko tugomba kongera ingano, kubera y’uko uyu munsi wa none iyo urebye umusaruro tugira, dufashe nka sezo A (Session A) hatajemo ibibazo, dushobora kugenda tukagera kuri toni ibihumbi 800 haburaho gacye, ubushize hajemo ibibazo tugera mu bihumbi 615, ariko wareba ibisabwa ku masoko, ugasanga dufitemo ikinyuranyo cya toni zagera mu bihumbi 200.”
Akomeze agira ati “Ni ukuvuga ngo tubivana hanze ibyo ngibyo, tuza gusanga rero kugira ngo dushobore kugira umutekano uhamye, tugomba kongera ububiko, tukajya tubivana hanze aho byagiye byera hatandukanye, n’igihe tuzamura ibyacu, kugira ngo igihe cyose hazaba ikibazo, tuzabe dufite ibihagije, nibyo turimo dukora ubu ngubu dufatanyije na Miniteri y’ubuhinzi n’ubworozi.”
Ngo batangiye kuganira n’ibihugu basanzwe bafitanye umubano mwiza, birimo Tanzania, Zambia na Zimbabwe ku buryo bishoboka cyane ko bizabonekamo ibigori bishobora kuziba icyuho cya toni zigera ku bihumbi 200, nubwo harimo harebwa n’ibindi byo mu mahanga ya kure nkuko Minisitiri Prof Ngabitsinze abisobanura.

Ati “Turimo turareba n’amahanga ya kure, kuko buriya no ku mugabane w’i Uburayi hera ibigori bitandukanye, kandi hari ibihugu twaganiriye nka za Seribiya (Serbia), ubwo baheruka inahangaha, twasanze dushobora kubibona, icyangombwa ni ukugira aho tubibika neza, kandi tukabigura mu gihe cyiza, ibyo rero nibyo byateguwe, dufatanyije na Minisiteri zitandukanye harimo n’ishinzwe ishoramari, kugira ngo tugire uburyo bw’amafaranga ahoraho, tujye tubizana kuko n’ubundi iyo bije biracuruzwa nta gihombo kiba kirimo, ariko tubigeze kure.”
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko ikirimo kunozwa mbere ari ugushaka ububiko izo toni z’ibigori zishobora kubikwamo, kubera ko iyo ufashe ububiko bwa Leta ndetse n’ubw’abikorera usanga hakirimo icyuho cyaho ingano ya toni ibihumbi 200 zishobora kubikwa.
Ohereza igitekerezo
|