U Rwanda rugiye kurushaho kongera imbaraga mu kubona ibicanwa bidahumanya ikirere

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko nubwo hari ibyakozwe mu kugabanya ibyangiza ikirere ariko u Rwanda rugiye kongera imbaraga mu gufasha Abanyarwanda kubona ibicanwa bidahumanya ikirere.

Hatangijwe icyumweru cyahariwe Ingufu 'Energy week'
Hatangijwe icyumweru cyahariwe Ingufu ’Energy week’

Minisitiri Dr. Jimmy Gasore, yabigarutseho ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe Ingufu ‘Energy week’, cyateguwe na Energy Private Developers (EPD), kuri uyu wa Mbere tariki 09 Nzeri 2024.

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo kugira ngo Abanyarwanda babone ibicanwa bidahumanya ariko ashimangira ko hagiye kongerwa imbaraga mu gukoresha ibicanwa bitangiza ikirere.

Yagize ati: “Hari byinshi byakozwe kugira ngo Abanyarwanda babone uburyo bwo guteka budahumanya, yaba ubuzima bwabo ndetse n’ikirere, ariko nabwo urugendo ruracyari rurerure, niyo mpamvu twavuzeko tuzongera imbaraga nyinshi mu kubona ibicanwa bidahumanya […...] Turafatanya kugira ngo twongere ubushobozi ndetse n’umubare w’Abanyarwanda batugeraho babone ibicanwa bidahumanya.”

Minisitiri w'Ibikorwa remezo, Dr. Jimmy Gasore
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr. Jimmy Gasore

Dr Jimmy Gasore avuga ko bazakomeza gufatanya no guhuza abashoramari bari muri serivisi z’imbaraga zisubira bagahana ubumenyi ndetse bagafatanya no mu bikorwa byinshi.

Ati: ”Iki cyumweru tukitezeho guhuza abashoramari bari mu mbaraga zisubira (Renewable energy). Kuba bari hamwe bibafasha guhana ubumenyi, mwabonye ko hari Abanyarwanda, abavuye mu bindi bihugu, abashakashatsi ndetse n’inzego za Leta. Iyo duhanye ubumenyi tukamenya ibikorwa bihari, tukamenya ibyo Leta ishyize imbere, n’ubushobozi bafite, bituma dutegura neza tugakorana kurushaho tukagera kuri byinshi dukoranye.”

Dr. Ivan Twagirashema, Perezida w’Inama y’ubutegetsi y’ihuriro ry’Abanyarwanda ndetse na sosiyeti zitandukanye zikora ibijyanye n’amashanyarazi n’ingufu muri rusange, avuga ko bari gukora ubukangurambaga ariko bakungurana ubumenyi kuko mu myaka iri mbere ingufu zitabonetse habaho ibibazo byinshi.

U Rwanda rurashaka gushyira imbaraga mu gufasha Abanyarwanda kubona ibicanwa bidahumanya ikirere
U Rwanda rurashaka gushyira imbaraga mu gufasha Abanyarwanda kubona ibicanwa bidahumanya ikirere

Yagize ati: ”Ibikorwa bya mbere ni ubukangurambaga kugira ngo abantu basobanukirwe aho ibijyanye n’ingufu bigeze mu gihugu cy’u Rwanda ariko tunungurane ubwenge aho hanze bimaze kugera, ibijyanye n’ubushakashatsi, tekinoloji shyashya zigenda zisohoka, hanyuma bitume no mu Rwanda tuba twiteguye kuko Igihugu cyasigara inyuma mu bijyanye n’amashanyarazi cyangwa ingufu cyazagira ibibazo kuko ingufu nizo zituma ibindi bintu byose bishobora gukora. Mu myaka iri mbere ingufu zitabonetse n’ubuhinzi buzagira ibibazo.”

Dr. Ivan yavuzeko mu minsi iri mbere abantu bazaba bashobora gutekesha ingufu zavuye ku zuba kandi bitabahenze.

Abitabiriye itangizwa ry'icyumweru cyahariwe ingufu
Abitabiriye itangizwa ry’icyumweru cyahariwe ingufu

Ati: ”Ingufu zituruka ku zuba harimo imbaraga kuko ntabwo uba waziguze. Izi izuba icyatumye zitinda nuko uburyo bwo kubika amashanyarazi (Energy storage) muri batiri wasangaga buhenze, ariko ubushakashatsi burigukorwa ku Isi muri iyi minsi, burerekana ko tekinoloji ziri kugenda zifata intambwe ku buryo igiciro cyo gukora batiri kiri guhenduka, ku buryo mu minsi iri mbere ushobora guteka iwawe mu rugo utagikeneye gutekesha amakara, amashanyarazi ahenze cyangwa gaz ahubwo ushobora gutekesha ingufu zavuye ku zuba ugateka ugahisha kandi bitaguhenze.”

U Rwanda rukomeje gukorana n’ibihugu bitandukanye mu bijyanye n’ingufu. Mu minsi ishize urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rwaruzuye ku buryo umuriro wamaze kugezwa mu miyoboro isanzwe mu bihugu bitatu bihuriye kuri rwo, ukaba waratangiye gukoreshwa.

Uretse urugomero rwa Rusumo hari n’uruganda rwa Shema Power rutunganya amashanyarazi akomoka kuri gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka