U Rwanda rugiye kunguka umuyoboro wa murandasi iva ku cyogajuru

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Isanzure (RSA) cyatangaje ko cyamaze kwemerera gukorera mu gihugu ikompanyi ya Starlink itanga serivise zo gukwirakwiza murandasi iva ku cyogajuru.

Ibikorwa by’iyi kompanyi biteganijwe gutangira mu ntagiriro z’uyu mwaka wa 2023 bikaba bigomba gusiga u Rwanda rufite ihuzanzira rya murandasi igera hose mu gihugu kandi iri ku muvuduko wo hejuru.

Iyi kompanyi ya Starlink ni ishami ry’ikigo rutura cya SpaceX gikora ibyogajuru cyashinzwe n’umuherwe Elon Musk.

Umuyobozi Mukuru wa RSA, Francis Ngabo, aganira na The New Times yagize ati: “Starlink irateganya gutangiza serivisi zayo mu Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, [u Rwanda] ruzaba rubaye Igihugu cya kabiri muri Afurika gitangirwamo serivisi z’iki kigo ku mugaragaro”.

Ngabo yakomeje avuga ko uburenganzira bwahawe ikompanyi ya Starlink buhuje n’icyerekezo Igihugu cyihaye mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Yagize ati: "Ibi bihuye n’inshingano zacu zo gukoresha ubushobozi bw’ikirere mu iterambere ry’Igihugu tugira uruhare mu ntego rusange yo gushyiraho umuyoboro mpuzamahanga wa murandasi no kuyikwirakwiza muri rusange”.

Aya masezerano n’u Rwanda, yemerera ikompanyi ya Starlink gutanga serivisi za murandasi ku baturage mu gihugu binyuze mu muyoboro wayo w’icyogajuru wa ‘Low Earth Orbit’ utanga murandasi iri ku muvuduko mwinshi kandi yagutse ugereranije n’iyari isanzweho.

Kugeza mu Kuboza kwa 2022, Starlink yari ifite ibyogajuru birenga 3.500 bikoresha umuyoboro wa ‘Low Earth Earth Orbit’.

U Rwanda ni cyo gihugu cya kane muri Afurika gitanze uburenganzira bwo gukorana n’ikompanyi ya Starlink nyuma ya Mozambique, Nigeria na Malawi.

Mbere yo gutanga ubu burenganzira, u Rwanda rwari mu bihugu bike byahawe amahirwe yo kugeragerezamo itangwa rya murandasi ya Starlink muri Afurika.
Nk’uko RSA ibitangaza, ikoranabuhanga rya Starlink rizazamura cyane ubushobozi bwa murandasi mu duce tw’ibyaro turi kure aho ibikorwaremezo bindi by’ikoranabuhanga byari bigoye kubihageza.

Iki kigo ariko kivuga ko uwo muyoboro wa murandasi y’icyogajuru utagamije gukuraho ubundi buryo bwari busanzweho bwo gukwirakwiza murandasi ahubwo ko ari ukuzuza no kuzamura ubwo buryo ndetse no kugera ku duce tutari dusanzwemo ibikorwaremezo bya murandasi.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire, Paula yavuze ko hitezwe umusaruro mwiza uzava muri uyu mushinga.

Yagize ati: "Turizera ko tuzabona umuvuduko mwinshi no kugabanya gukora nabi kwa murandasi byajyaga bigaragara. Ibi rero bizagirira akamaro kanini abenegihugu, ubucuruzi ndetse n’igihugu muri rusange”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka