U Rwanda rugiye kunguka MW 15 z’amashanyarazi

Ubuyobozi bwa Shema Power ikorera mu Kiyaga cya Kivu ibyo gucukura Gaz methane, butangaza ko bamaze gukora igerageza ryo gutanga Megawatt 15.

Bitarenze ukwezi uru ruganda ruratanga MW 15 z'amashanyarazi
Bitarenze ukwezi uru ruganda ruratanga MW 15 z’amashanyarazi

Byiringiro Maximilien, umwe mu bayobozi ba Shema Power yabwiye abanyamakuru mu Karere ka Rubavu ko bamaze gukora amasuzuma, kandi bizeye ko mu kwezi kumwe batangira gushyikiriza REG umuriro ungana na MW 15.

Yagize ati “Tumaze igihe dukora igerageza, ubu tugeze ku musozo kandi mu gihe kitarenze ukwezi turaba twahaye REG MW zirenga 15. Ibintu byose biri ku murongo, amagerageza yatweretse ko imyiteguro yanoze”.

Uruganda Shema Power rwohereje ibyuma mu mazi mu bujyakuzimu bwa metero 350, aho bivoma amazi arimo Gaz ikayungururwa, kugeza habonetse ikurwamo Gaz methane ibyazwamo amashanyarazi, hanyuma amazi amaze gukurwamo Gaz agasubizwa mu kiyaga.

Amashanyarazi arimo gukurwa muri Gaz methane azoherezwa ku mirongo migari ya REG. N’ubwo bagiye gutangira kuri MW 15, ngo bazakomeza kongera ingufu bakura mu kiyaga cya kivu kugera kuri Megawatt 56.

Kabuto Alexis, Umuyobozi Mukuru wa Shema power, yavuze ko imirimo yo kubaka urwo rugomero rw’amashanyarazi izarangira itwaye miliyoni 220 z’Amadolari ya Amerika, ndetse ayo mafaranga yose akaba ahari nta kibazo bazagira.

Imirimo yo kubaka urwo rugomero yatangiye muri 2015 rufitwe na sosiyete y’Abanyamerika yitwa Symbion Energy, iyo sosiyete iza kurugurisha na Shema Power Lake Kivu Ltd muri 2018.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko kuboneka kwa MW 15 bizafasha abatuye ako karere kubona umuriro.

Agira ati “Mu kwezi kumwe umuriro w’amashanyarazi akomoka kuri Gaz methane uraba wahujwe n’amapoto ya REG, bitume abaturage bagerwaho n’umuriro uhagije uruta uwo bari bafite.”

Uwo mushinga watangijwe tariki ya 03 Ukwakira 2019, byari biteganyijwe ko uzarangira ku ya 31 Ukuboza 2022 utwaye miliyoni 400 z’Amadolari y’Amerika utanga MW 56, ariko byakomejwe gutinda kubera icyorezo cya Covid-19 n’impinduka mu byuma byoherezwa mu mazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka